Abambari ba FDU-Inkingi badagazwe nyuma yo kumva ko Rusasabagina batagatifuza adashobora gufungurwa adasoje ibihano
Abambari ba FDU-Inkingi, agatsiko kagizwe ahanini n’interahamwe zatorokeye ubutabera i Burayi bakomeje kugaragaza ko bashegeshwe bikomeye no kuba Perezida Kagame aherutse kongera gukurira inzira ku murima abibwira ko Rusesabagina ashobora gufungurwa adasoje ibihano yahawe.
Ibi Perezida Kagame yabivuze ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo yaganira n’igitangazamakuru cya ‘Semafor’ cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari yitabiriye inama ihuza Amerika na Afurika.
Agaruka ku ifungurwa rya Rusesanagina, Perezida Kagame adaciye ku ruhande yashimangiye ko ridashoboka, ati: “…nta muntu n’umwe aho yaba aturutse aho ari ho hose uzaza kudutera ubwoba adutegeka ibyo tugomba gukora ku buzima bwacu. Ushobora kugaba ibitero, ugafata igihugu ariko ntushobora […].”
Ibi ni byo byashegeshe abambari ba FDU-Inkingi aho bahisemo gutura agahinda imbuga nkoranyambaga cyane ko basanzwe batagatifuza Rusesabagina, ibintu biri gukorwa by’umwihariko na Musabyimana Gaspard usanzwe ari umumotsi w’aka gatsiko.
Ikindi cyashegeshe izi nterahamwe muri kiriya kiganiro cya Perezida Kagame, ni uburyo yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke byugarije Congo bireba icyo gihugu aho by’umwihariko u Rwanda rudakwiye kwikorezwa ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Musabyimana kimwe n’abandi bambari ba FDU-Inkingi barerageje kugoreka ibyo Perezida Kagame yavuze kuri iki kibazo bitwaje indi mbwirwaruhame yigeze kugikoraho mu mwaka wa 2012.
Ibyo FDU-Inkingi irimo ibiterwa no kuba imbwirwaruhame za Perezida Kagame zibambika ubusa cyane ko biyemerera kuba bari ku ruhande rw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi uri ku isonga ry’ibihungabanya amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo.
Ellen Kampire