Ubwongereza: Urukiko rwemereye Leta kohereza abimukira mu Rwanda, interahamwe n’ibigarasha noneho barihisha he?
Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022, urukiko rukuru mu Bwongereza rwemeje ko gahunda y’icyo gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda yakurikije amategeko, ku buryo amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi ashobora gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Bwongereza bivuga ko umucamanza wasomye uyu mwanzuro yavuze ko ibikubiye muri ariya masezerano “bidatandukiriye amategeko mpuzamahanga agenga impunzi n’abimukira”.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza bishyize umukono ku masezerano yo kwakira abimukira, hari imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu yitambitse bituma ikibazo kigera mu nkiko.
Ibi kandi byatijwe umurindi n’abatifuriza ineza u Rwanda barimo abazungu b’abahezanguni, n’udutsiko tw’ibigarasha n’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi, gusa umwanzuro w’urukiko rukuru rwo mu Bwongereza wakojeje isoni aba bose.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yakunze gusezeranya amahanga ko u Rwanda rufite ibisabwa byose ngo rwakire bariya bantu cyane ko rwiyubatse ku buryo butangaje mu myaka 28 ishize.
Perezida Paul Kagame nawe yigeze kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko abavuga ko u Rwanda rugura kandi rukagurisha abimukira, baba bibeshya; yashimangiye ko ahubwo u Rwanda rukora ibikorwa bigamije guhesha ikiremwamuntu agaciro.
Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kwakira abimukira bose bazaza barugana hakurikijwe ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Mugenzi Félix