05-05-2026

RNC noneho yigize umuvugizi wa Kinshasa mu muvuno mushya wo gucinya inkoro kuri Tshisekedi

0

Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bakomeje guhabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bihaye kuvugira ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, Leta y’u Rwanda isohoye itangazo isubiza birego bidafututse ikomeje gushinjwa ko ifasha umutwe wa M23 muri iki gihe uri mu ntambara n’igisirikare cya Congo (FARDC).

RNC ibinyujije ku bamotsi bayo barangajwe imbere na Serge Ndayizeye na Nyarwaya Dick wiyita Ali Abdul Karim, yihutiye gutesha agaciro itangazo ry’u Rwanda; ibintu bishimangira ko uyu mutwe uri kwikurura ku butegetsi bwa Tshisekedi cyane ko ntaho uhuriye n’ibyavuzwe.

Aba bamotsi ba RNC mu kiganiro cyuzuyemo guteshaguzwa banyujije ku muzindaro w’uyu mutwe w’iterabwoba, bumvikana bavuga ko kuba u Rwanda rukomeje kwamagagana ihohoterwa rikorewa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibyo ari “iturufu ishaje itagikora ndetse amahanga atemera.”

Ibi bika binyuranya n’ ibyatangajwe n’intumwa idasanzwe y’umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, wagaragaje ko imvugo zihembera urwango nk’ikimenyetso kiganisha kuri jenoside yeruye muri Congo.

Umutwe wa RNC uri kugosorera mu rucaca cyane ko Tshisekedi bishingikirije nawe ntaho ahagaze – u Rwanda razakomeza gutera imbere mu gihe uyu mutwe wo uzakomeza gusenyuka cyane ko wubakiye ku musenyi.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading