25-05-2026

Leta ya Tshisekedi yongeye kwisama yasandaye yerekana abo yise “intasi z’u Rwanda”

0

Bimaze kumenyerwa ko Tshisekedi n’abo bafatanya gutegeka Congo begeka k’u Rwanda ibibazo byose byabazonze nk’umuvuno ugamije kuyobya Abanyekongo cyane ko badasiba kugaragaza ko barambiwe ubwo butegetsi.

Ni mu urwo rwego mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2022, inzego zishinzwe umutekano za Congo zagiye kuri televiziyo y’igihugu maze mu gisa nk’ikinamico

zerekana amashusho y’abagabo bane barimo abasirikare babiri basanzwe bakorera Ingabo z’igihugu (FARDC) bashinjwa kuba “intasi z’u Rwanda.”

Abo basirikare ba FARDC harimo uwitwa Nganji Nsengiyumva Remy bakunze kwita Djuma, na Col Mugisha Ruyumbu Santos.

Abo bivugwa ko ari Abanyarwanda ni Dr. Nshimiyimana Biseruka Juvénal w’imyaka 58, Murokore Mushabe Moses w’imyaka 33 wafashwe kubera ifoto yasanzwe muri mudasobwa ye yambaye impuzankano yahoze yambarwa n’abakora itorero ry’igihugu mu Rwanda.

Icyatangaje abantu ndetse kikanemeza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butazi ibyo burimo ni uburyo aba bose bafashwe ntaho bahuriye n’ubutasi cyangwa gukorana n’u Rwanda.

Nk’urugero Dr Nshimiyimana asanzwe ayobora Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Congo witwa “African Health Development Organization – AHDO”.

Mbere yo kuyobora uwo muryango, Nshimiyimana yabaye umukozi w’Umuryango w’Abibumbye (UN) ndetse yakunze kubonana kenshi na Perezida Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakéru Tshisekedi cyane ko uyu muryango ayobora unakorana bya hafi na ‘Fondation Denise Nyakéru Tshisekedi’, umuryango uyu mugore yashinze.

Si ubwa mbere Leta ya Congo izanye ibinyoma nk’ibi gusa abakurikiranira ibintu hafi baremeza ko ubu ari uburyo busanzwe bukoreshwa n’abategetsi ba Congo mu kuyobya abaturage no gukomeza kwihunza ibibazo bananiwe gukemura bagakomeza kubyegeka k’u Rwanda.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati: “Mu by’ukuri ni iki u Rwanda rwaneka muri Congo? Ntabwo u Rwanda rukeneye kuneka Congo ngo rumenye ko Tshisekedi na Leta ye ari inkorabusa zananiwe gukemura ibibazo byugarije icyo gihugu.”

Yunzemo ati: “Nta n’ubwo u Rwanda rukeneye kuneka Congo ngo rumenye ko FARDC ikorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda (…) ibyo abategetsi ba Congo barimo turabimeneyereye ko ari urwango bafitiye abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda.”

Iturufu ififitse yo kwiriza amarira y’ingona ko hari “abanzi benshi bamuhiga” ni imwe mu zo Tshisekedi iri gukoresha muri iki gihe mu gushaka kwigarurira imitima y’Abanyekongo muri ibi bihe bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka utaha.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading