Umuhezanguni Gatebuke yibeshya ko hari Umunyarwanda witaye ku manjwe ye!
Gatebuke Claude, umuhezanguni wiyeguriye ivanguramoko n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeje guta ibitabapfu ku mbuga nkoranyambaga asebya ubuyobozi bw’u Rwanda yibwira ko arimo kugumura urubyiruko rw’u Rwanda mu gihe nyamara rwamyimye amatwi.
Uyu mutekamutwe ubeshejweho n’ikinyoma aho yirirwa abeshya abazungu ko ngo “yarokotse jenoside yakozwe na RPF-Inkotanyi” amaze iminsi akora ibiganiro ahamagarira urubyiruko rw’interahamwe bagenzi “gucecekesha ubuyobozi bw’u Rwanda na RPF”.
Muri ibyo biganiro Gatebuke amaze iminsi anyuza ku muzindaro we wa YouTube, uyu musore wonse amashereka y’urwango yumvikana avuga ko ngo batangiye gukora icyo bise “revolution[impunduramatwara] bucece”.
Gusa umuntu akaba atabura ukwibaza impamvu uyu muhezanguni adasiba kugaragara ahuragura amagambo adafite epfo na ruguru kuri YouTube mu gihe iyo ngirwa-mpindura matwara ye igomba gukorwa bucece!
Muri iyo kinamico Gatebuke yumvikana avuga ko ngo bashaka “gufungira amazi n’umuriro RPF”, ibi abihuza n’ibiganiro akunze kugirana n’abazungu bamwe aba yabeshye abasaba ko ngo badakwiye gutera inkunga u Rwanda.
Ibyo ni nabyo Gatebuke ahamagarira izindi nterahamwe gukora aho abasaba ngo kwandika bakabuza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gutera inkunga u Rwanda, gusa ibi byose barimo ni ugutakaza umwanya cyane ko aba nta muntu ubitayeho yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Uyu Gatebuke kandi arimo gushyira imbaraga muri ibyo biganiro agamije gukomeza gucuruza igitabo kidafite umutwe n’ikibuno aherutse kwandika we na bagenzi be bakomoka ku nterahamwe.
Ni igitabo cyuzuyemo ibihuha bigamije kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa kubera ko ikinyoma nta na rimwe kizigera kiganza ukuri icyo gitabo cyamubereye nka za mboga mbi zitajya zishira mu nkono cyane ko cyabuze abakigura n’abagisoma kubera ko kirimo ibihuha gusa.
Uyu Gatebuke wonse urwango n’ubwo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntateze guhakana ko ari umuhungu wa Gatsinzi Gatebuke Justinn, interahamwe yo ku Gisenyi muri Kayove, iri muri bamwe bagize uruhare ntashidikanywaho mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gatebuke kimwe n’urundi rubyiruko rukomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda baribeshya cyane kuko urubyiruko rw’u Rwanda rwarabamenye kandi rurabasobanukiwe ari nayo mpamvu ibi baba bibwira ko baruyobya bidashobora na rimwe kubahira.
Mugenzi Félix