29-07-2026

Interahamwe n’ibigarasha mu ipfunwe rikomeye nyuma yo kubona hari Abanyarwanda batahuka mu rwababyaye

0

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma yo kuba muri iki cyumweru turi gusoza u Rwanda rwarakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 26 batahutse bavuye muri Mozambique.

Ni inkuru yashegeshe bikomeye aba banzi b’u Rwanda ku mpamvu z’uko bamaze imyaka myinshi bahimba ibinyoma k’u Rwanda aho bavuga ko “nta mutekano uhari” ndetse ko “n’ugerageje gutahuka yicwa”, gusa ibyo byose aba batahutse babyimye amatwi; ibintu byakojeje isoni ziriya nyangabirama

Tariki ya 31 Ukuboza muri 2017 Leta yu Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yavanyeho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bari barahunze hagati ya 1959 na 1994 kuberako icyabateraga ubuhunzi cyari cyararangiye.

Ariko zimwe mu nterahamwe n’ibigarasha byahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye bo bakomeje kwihishahisha biyita impunzi ndetse banabuza abashaka gutaha aho bahora bahwihwisa ibinyoma k’u Rwanda bagamije kuyobya amahanga ku mpamvu nyamakuru yatumye bava mu Rwanda.

Umwe muri bariya Banyarwanda baherutse witwa Bigirimana avuga ko ubu umunyarwanda wese washaka gutaha ava muri Mozambique bimworohera kuko ajya kuri Ambasade y’u Rwanda iri muri iki gihugu ikamufasha kugera mu gihugu cye.

Ati: “Ubu Abanyarwanda bafashwe neza nta kibazo bafite kuko ushatse gutaha mu gihugu cye Ambasade iramufasha agataha, ndetse na HCR ku buryo nta ngorane umuntu yahura na zo z’abamubuza gutaha nk’uko byari bimeze mbere”.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 hamaze gutahuka Abanyarwanda bagera ku 2,251 baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri bo 50 baturutse muri Mozambique. Kugeza ubu Abanyarwanda basaga miliyoni 3.5 bamaze gutahuka kuva mu mwaka wa 1994.

Bitandukanye n’ubutegetsi bw’umunyagitugu bwahezaga Abanyarwanda mu mahanga kandi bifuza kugaruka mu rwababyaye, u Rwanda rw’uyu munsi rufunguriye amarembo buri wese ushaka kurugarukamo nk’uko ubuyobozi budasiba kubigaragaza.

Interahamwe n’ibigarasha nabo bashatse batahuka kuko kugandisha abandi Banyarwanda bagamije kubaheza ishyanga bitazabahira!

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading