10-06-2026

RNC yananiwe gusobanura iherezo ry’abana b’Abanyarwanda yashoye muri Congo bakicirwayo

0

Ikihebe Kayumba Nyamwasa umaze igihe atiyereka abayoboke mbarwa asigaranye, mu kimwaro kinshi cyo kuba yarashutse abana b’Abanyarwanda bakicirwa muri Congo, yongeye gutuma abamotsi be ngo bajye kugumura Abanyarwanda.

Ibi byabaye binyuze mu kiganiro abo bamotsi ba RNC bagera kuri 4 akaba ari nabo basigaye muri uwo mutwe w’iterabwoba bakoze tariki ya 3 Mutarama 2023, aho bumvikana bavuga ko basaba “Abanyarwanda kwitandukanya na Kagame ukomeje kubashora mu ntambara.”

Ni ikiganiro cyamaze amasaha arenga 3 yiganjemo gutukana gusebya no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda dore ko ariyo migambi mishya bazanye mu mwaka wa 2023 aho bibwira ko ngo ari byo bizatuma abanyarwanda babumva.

Aba bamotsi mu gukwiza ibihuha ko hari abanyarwanda bashowe mu ntambara na Congo, birengagije ko ahubwo umutwe wa RNC ari wo washoye abanyarwanda muri Congo dore ko haguyeyo abanyarwanda benshi abandi bagafatwa bakazanwa mu Rwanda mu mwaka wa 2019.

Mu mwaka wa 2019 n’uwa 2020, Ingabo za Congo (FARDC) zagabye ibitero binyuranye kuri ku nyeshamaba z’uyu mutwe w’iterabwoba maze zizica intege nyuma yo kwivugana abarwanyi benshi aho bamwe barangajwe imbere na Maj. (rtd) Habib Mudathir boherejwe mu Rwanda baraburanishwa ndetse bahabwa ibihano binyuranye.

Izi nyeshyamba n’ubwo zaciwe intege n’ibitero bya FARDC hari raporo zigaragaza ko abarwanyi barokotse ibi bitero bagihungabanya umutekano wa Congo by’umwihariko mu bice bya Minembwe; ibintu RNC na Kayumba Nyamwasa bakwiye kuryozwa mbere y’uko atuma abamotsi be kubeshya no kugumura abanyarwanda.

Muri icyo kiganiro kandi abo bamotsi ba Kayumba bumvikana bishongora ko ngo uyu mwaka bazakaza “dipolomasi n’abanyekongo”, ibintu ababakurikiye bahaye urwamenyo bibaza uburyo dipolomasi yo gutukanira kuri YouTube ikorwa.

Umwe mu bakurikiye kiriya kiganiro waganiriye na MY250T yabajije ati: “Aba bateruzi b’ibibindi ba Nyamwasa bakora dipolomasi ari abahe?” Yunzemo ati, “Aka kanya biyibagije ko RNC isigaye ku izina gusa?”

Biratangaje kubona aba bayoboke ba RNC bumva ko bagiye kumara umwaka wa 2023 kuri YouTube batukana ngo akaba aribyo bizatuma ubuyobozi bw’u Rwanda budatekana cyangwa ngo bikabuza u Rwanda gutera imbere.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading