Placide Kayumba wa FDU-Inkingi yakamejeje mu gucinya inkoro kuri Tshisekedi
Umuhezanguni Placide Kayumba usigaye uhagarariye agatsiko k’abajenosideri bakihishe mu mahanga ndetse n’abandi bakigendera mu ngengabitekerezo ya jenoside kitwa FDU Inkingi, yihandagaje agoreka ikibazo cya Congo anashimagiza amahanga akomeje kuruma ahuha kuri icyo kibazo.
Ibyo uyu muhungu wa Ntawukuriryayo Dominique, umujenosideri rurangiranwa wishe abatutsi batagira ingano, yabigaragarije mu kiswe “ijambo ryifuriza Abanyarwanda umwaka mushya wa 2023” yacishije ku muzindaro rutwitsi wa FDU-Inkingi.
Mu buryo bweruye, Kayumba Placide yahishiriye umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho yawise “impunzi za politike zahunze u Rwanda” maze awizeza ubufasha ndetse no gukomeza kuwushakira abawufasha. Iyi FDLR, Kayumba yizeza ubufasha, ntiyahwemye kugaba ibitero ku Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike FDU-Inkingi itangije inkundura yo gucinya inkoro kuri Perezida Tshisekedi wa Cogo nyuma y’uko ateshagujwe akavuga ko ashaka “kubohora” Abanyarwanda.
Kayumba bigaragara ko nawe wamize icengezamatwara ry’igihugu cya Congo bwahimbye ‘ubwicanye bwa Kishishe’, mu rwego rwo gusigiriza ibirego bidafututse barega u Rwanda banitirira umutwe wa M23, yunze mu ryabo maze aharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ashingiye kuri iki kinyoma cya Kishishe cyananiwe gufata.
Ijambo rya FDU-Inkingi biciye mu ngirwamuyobozi wayo Kayumba Placide, rigaragaza ko uyu mutwe wimirije imbere gahunda yo gukomeza gutagatifuza abajenosideri ndetse na FDLR bombi bari ku ruhembe rw’abatera ikibazo mu karere kugeza magingo aya.
Ibi bikaba bigaragazwa n’ingengabitekerezo y’urwango yacengeye mu gice cy’uburasirazuba bwa Congo aho abanyekongo bo mu bwoko bw’ abatutsi bagihigwa, bakicwa, bazira ubwoko bwabo.
Ikindi kidakwiye kurenzwa amaso, ni uko ikibazo cya Congo, ari ikibazo bwite cy’igihugu kidakwiye gutwererwa u Rwanda mu buryo ubwari bwo bwose.
Abatega amatwi abantu nka ba Kayumba Placide babeshya mu nyungu zo gukomeza guhishira ibyaha by’abo bakomokaho, bakwiye kujya basesengura. Ibyabo ni uguca igikuba kuyobya uburari no kugoreka amateka.
Vincent Mutijima.