Ingabire Victoire yikoreye akeso k’ipfunwe nyuma y’aho umwaka 2022 umubereye imfabusa
Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza yumvikanye yiriza amarira y’ingona nyuma y’aho imigambi ye mibisha yose yo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda imupfubanye mu mwaka ushize wa 2022.
Ibi Ingabire ukomeje kwangiza imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2018, yabigaragarije mu kiganiro aherutse guha umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube yashinze ngo imufashe gukwirakwiza icengezamatwara rye ari nako yiyita umunyapolitike kandi mu by’ukuri atari we.
Mu byo uyu muhezanguni yarondoye avuga ko atagezeho mu mwaka wa 2022 harimo kuba icyo yita ishyaka rye ngo kitarandikwa n’inzego zibifitiye ububasha mu Rwanda; gusa ibi yabivuze yigiza nkana cyane ko na we abizi neza nta burenganzira aragira bwo gushinga umutwe wa politiki kubera ubusembwa agifite nk’umuntu wafunguwe atarasoza igihano yari yarakatiwe n’inkiko.
Ingabire muri kiriya kiganiro yumvikana kandi aharabika Leta y’u Rwanda mu binyoma asanganwe aho akabiriza ikibazo cy’ubukene mu rubyiruko yirengagije ko hari ingamba Leta yashyizeho zo guhashya iki kibazo zirimo ikigega cya BDF ndetse zikaba zikomeje gutanga umusaruro.
Umwaka wa 2022 uyu muhezanguni yashyize imbaraga nyinshi mu gusebya, no guharabika u Rwanda mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’imihuro yagiye agiranana n’abadepite b’i Burayi ariko byose byamubereye imfabusa.
Nk’urugero uyu mugore yarwanyije kenshi ko u Rwanda rwakira inama ya CHOGM, ariko byarangiye ibaye, uyu mugore kandi yagiye agaragara mu bikorwa byo kugumura abaturage bari batuye mu manegeka ya Kangongo na Kibiraro mumujyi wa Kigali, ariko ibi nabyo byamubereye imfabusa kuko aba baturage bimuwe, bagahabwa ingurane y’inzu zabo ubu bakaba bashima Leta yabavanye mu kaga.
Si ibyo gusa kandi uyu muhezanguni yakomeje utambamira gahunda yo kuzana abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda, ibi nabyo byaramupfanye kuko mu minsi mikeya aba mbere baraba batangiye kugera mu Rwanda.
Ingabire akwiye kumenya ko uko umwaka wa 2022 wamugendekeye ari nako indi yose izamugendekera ikamupfana ubusa mu gihe adahindutse ngo afatanye n’Abanyarwanda kubaka igihugu.
Mugenzi Félix