15-05-2026

“Gafirifiri” Rugema mu mbyino ishaje yo kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda!

0

Umuhezanguni w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Kayumba Rugema uzwi nka Gafirifiri yitoye yijandika mu kibazo cya Congo. Kurya ubujiji ari bubi, mu ndorerwamo ze abona ko igisubizo cy’ibibazo bya Congo “kizatangwa n’ u Rwanda”. Ni akumiro!

Burya koko, rubanda rurerekwa ntirubona. Uyu Rugema ibye ni ukuyobya uburari bw’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR cyane ko kuba umwambari wa RNC bimutera gushyigikira buri wese bahuje intego yo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Duhereye kuri raporo za LONI, cyane cyane iheruka yakozwe n’itsinda ry’impuguke yagaragaje ko Leta ya Congo yanywanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’inkoramaraso zasize ziyogoje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’ 1994.

Iyi Raporo, igaragaza ko igisirikare cya Congo (FARDC) mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, cyatangije imyitozo ya gisirikare ku barwanyi ba FDLR mu bice bya Rutshuru aho mu kwezi kwa cyenda abarwanyi bagera kuri 300 bari bamaze guhabwa iyi myitozo.

Raporo kandi igaragaza ko leta ya Congo idahwema guha intwaro umutwe wa FDLR.

FDLR yakomeje kugaragara nk’ikibazo kiri ku isonga igihugu cya Congo gifite. Kuko n’umujyanama wa LONI ku gukumira Jenoside, Wairimu Nderitu Alice, yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwiye uburasirazuba bwa Congo biciye muri FDLR.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV nyuma yo kubona ibyo Kayumba Rugema yatangaje yagize ati: “Nonese ko rubanda ruvuga ay’abandi ayabo bakayicaraho, u Rwanda ruhurirahe n’ ibi bibazo bya Congo, biniyongeraho imitwe irenga 130 igikomeje guhungabanya umutekano w’icyo gihugu?”

Kayumba Rugema n’abandi bambari ba RNC bagoreka ikibazo cya Congo, bakwiye kumenya ko iyo mbyino babyina yashaje. U Rwanda nta na rimwe ruzemera gutwererwa ibibazo bya Congo.

Vincent Mutijima

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading