01-04-2026

Kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ntibikeneye ubufasha bw’intwaro, ba mpatse ibihugu bareke gushuka Tshisekedi!

0

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru turi gusoza, ubutegetsi bwa Turukiya bwahaye Tshisekedi inkunga y’intwaro “rutura” kandi “zigezweho” ngo hagamijwe gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bwa Congo.

Nyuma yo kwakira ubwo bufasha, ibyegera bya Tshisekedi birimo abasirikare n’abaminisitiri batandukanye bakomeje kwicinya icyara basubiramo amagambo gashoza-ntambara sebuja akunze kuvuga ko ngo Congo yiteguye gutera u Rwanda bo bita “umushotoranyi”.

Gusa iyo ni imvugo Tshisekedi yadukanye nk’umuvuno ugamije kurangaza abaturage bo mu burasirazuba bw’icyo gihugu ku bwo kunanirwa kubagezaho ibyo yabasezeranyije akijya ku butegetsi birimo birimo iterambere n’amahoro muri rusange.

Kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo bisaba gusa ubushake bwa politike aho hakwiye kubahirizwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda.

Iyubahirizwa ry’aya masezerano hagamijwe amahoro arambye ni ingingo na Perezida Kagame atahwemye kugaragaza ko ashyigikiye. Ibi yabigaragaje by’umwihariko ku wa 31 Ukwakira 2022 ubwo yagiranaga ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Icyo gihe Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati: “… nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa DRC. Inzira n’uburyo bwo kuyahosha…no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga. Igisabwa ni ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.”

Amasezerano ya Luanda na Nairobi yose agena ko harwanywa mu maguru mashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho nka CNRD-FLN, RUD-Urunana, na FPP-Abajyarugamba cyane ko ari izingiro ry’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo.

Gusa Congo yahisemo gutesha agaciro aya masezerano ahubwo iha rugari FDLR aho ivuna umuheha ikongezwa undi cyane ko yanamaze kwinjizwa mu ngabo za Congo (FARDC) aho by’umwihariko mu mwaka ushize barashe ibisasu bya ‘rockets’ ku butaka bw’u Rwanda inshuro eshatu byangije byinshi ndetse bikomeretsa n’abaturage.

Ariya masezerano kandi ahamagarira Congo guhagarika vuba na bwangu imvugo z’urwango zibasira abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi; ibintu bitigeze bikorwa cyane ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kugirira nabi aba baturage b’inzirakarengane.

Hirya y’ubufasha bw’intwaro bwa Turukiya, hari n’ibindi bihugu bifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga bikomeje kohereza abacanshuro mu burasirazuba bwa Congo nk’uburyo ngo bwo gufasha igisirikare cy’iki gihugu (FARDC), ibintu ariko bitazatanga umusaruro.

Abaha ubufasha bwa gisirikare Tshisekedi bakwiye kuba ahubwo batera inkunga inzira y’amahoro ishyigikiwe n’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba aho by’umwihariko biherutse kohereza muri Congo umutwe w’ingabo (EACRF) ubu uri gufasha mu gusubiza ibintu mu buryo hadakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *