14-05-2026

Clare Akamanzi yeruriye Tshisekedi ko igisubizo cy’umutekano muke muri Congo kiri mu biganza bye – Video

0

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Madamu Clare Akamanzi yabwiye Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ko umuti w’ikibazo cy’umutekano muke wabaye akarande muri icyo gihugu uri mu biganze bye.

Ibi Akamanzi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023 ubwo yari yitabiriye ikiganiro kivuga ku bukungu bushingiye ku ngufu zitangiza ibidukikije nka kimwe mu bikorwa byaranze uriya munsi mu Nama mpuzamahanga yiga ku Bukungu, World Economic Forum, ikomeje kubera i Davos mu Busuwisi.

Akamanzi wari mu bakurikiye kiriya kiganiro yarahagurutse abaza ikibazo Tshisekedi wari mu batanze ikiganiro nyuma y’uko uwari ukiyoboye, Edward Felsenthal, usanzwi ari n’umwanditsi Mukuru wa Time abajije abari bakurikiye niba nta we ufite ikibazo.

Nyuma yo gusobanura ko ikibazo cye kigenewe Tshisekedi, Akamanzi yagiteruye agira ati: “Nyakubahwa Perezida, niba koko umutekano ari ikibazo kigukomereye, kandi mu by’ukuri, niba ufite ubushobozi bwo kugikemura nka Guverinoma ya Congo cyangwa se nk’igisirikare cya RDC, igihe cya nyacyo ni iki; ikibazo cyanjye rero kiragira kiti ni ukubera iki udashyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda cyangwa aya Nairobi mu gushaka umuti urambye?”

Umuyobozi wa RDB nk’urwego rufite mu nshingano guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, nyuma yo kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo kigira ingaruka by’umwihariko kuri urwo rwego, yeruriye Tshisekedi ko igisubizo cy’icyo kibazo kiri mu biganze bye.

Yagize ati: “Nibwira ko igisubizo kiri mu biganza byawe, ikibazo ukakigira icyawe, ariko ukanakorana n’abandi mu kugikemura, kuko njye nkomoka mu Rwanda, twese twemera ko umutekano ari ingenzi mu bijyanye n’ishoramari n’ubukerarugendo kandi twese tugomba kugira uruhare rwacu. Murakoze!”

Iki kibazo Akamanzi yabajije cyambitse ubusa Tshisekedi; ibintu bishimangirwa n’uko igisubizo yatanze gishingiye kuri ya ndirimbo imaze gusaza mu matwi ya benshi ko ngo u Rwanda ari rwo soko y’umutekano muke mu gihugu cye.

Amagambo ya Tshisekedi ntawe yigeze atangaza kuko uyu mugabo bizwi ko atifuza ko amahoro agaruka mu burasirazuba bwa Congo kuko we yananiwe gukemura ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba irenga 130 ikorera muri kariya gace, ndetse imyinshi muri iyo mitwe ikaba ikorana n’ingabo z’igihugu cye (FARDC) harimo na FDLR igizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, na Perezida Kagame ntahwema kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ari icy’Abanyekongo ubwabo kandi ko igisubizo kiri  mu biganza byabo aho kwitana ba mwana  no guhunga inshingano bidashobora kugikemura.

Mugenzi Félix & Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading