05-04-2026

“Politike” y’amacakubiri nta ntebe ifite mu Rwanda, Ingabire Victoire aribeshya cyane!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye kumvikana yiriza amarira y’ingona ko icyo yita “ishyaka” rye cyanzwe kwandikwa.

Byari mu kiganiro uyu mugore aherutse guha umwe mu miyoboro ya YouTube atera inkunga ngo imufashe gukwirakwiza icengezamatwara rye riharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

“Kutandikwa kw’ishyaka” ni imvugo itajya iva mu kanwa k’uyu mugore wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba aho ayikoresha agamije gutera impuhwe abanyamahanga batamuzi ari nako aba ashaka kurema za byacitse.

Ni mu gihe nyamara uyu muhezanguni adashobora kwerakana ko koko icyo yita ishyaka rye cyujuje ibisabwa hagendewe ku by’ibanze bisabwa kugira ngo umutwe wa politike wandike.

Ingabire kandi ntaragaragaza niba yarigeze ajya kuri RGB nk’urwego rufite mu nshingano kwandika imitwe ya politike ngo asubizwe inyuma cyangwa ahakanirwe ko icyo yita ko ari “ishyaka” rye kitazandikwa.

Mu gihe uyu mugore avuga ko kiriya yita ishyaka rye “cyanze kwandika”, yumvikana muri kiriya kiganiro hari abayoboke b’icyo kintu yita ishyaka rye bahohoterwa – umuntu akibaza uburyo ikintu kidafite aho cyanditse kigira abayoboke!

Ubuhezanguni bwa Ingabire bugaragarira mu buryo aba avuga ko ashishikajwe n’impinduka n’iterambere ry’abanyarwanda, akitwikira umutaka ko abavugira nyamara arangajwe imbere no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda budahwema gushyira imbere umuturage.

Umuntu yakibaza impinduka Ingabire yazana mu gihe icengezamatwara rye rirebera ibintu byose mu ndorerwamo y’ingengabitekerezo ya Jenoside, kugumura abanyarwanda akoresha mu mitwe y’iterabwoba ye abizeza ibitangaza afatanije n’udutsiko tuba mu mahanga tumushyigikiye.

Ingabire kandi aracyatsimbaraye ku magambo y’uko hakwiye kuba ibiganiro n’abajenosideri ba FDLR, bisanzwe bizwi ko ari umuvugizi wayo weruye kuko akorana nabo umunsi ku wundi.

N’ubwo Ingabire yajijisha ko imigambi ye ari myiza nk’uko abyivugira kenshi yisobanura mu biganiro no ku mbuga nkoranyambaga, ntibibuza kugaragarira buri wese ko intego ahorana nyamukuru nta yindi uretse gukwirakwiza amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *