13-04-2026

Bamporiki muri gereza – umwanzuro w’urukiko

0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, Urukiko rukuru rwakatiye bwana Bamporiki Eduard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco igifungo cy’imyaka itanu runamuca ihazabu ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko uru rukiko rusanze Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, byari mu bujurire kubera ko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 30 Nzeri 2022 rwari rwabanje gukatira uyu mugabo imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 – umwanzuro yahise ajuririra.

Ibyaha Bamporiki yahamijwe bishingiye ku mafaranga agera kuri miliyoni 15 yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu bihe binyuranye kugira ngo afunguze umugore we wigeze gufungwa ndetse afungure ibikorwa by’ubucuruzi by’uyu mushoramari byari byarahagaritswe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Urukiko rwagaragaje ko kuba Bamporiki yaratse Gatera miliyoni 10 Frw zo gufunguza umugore we na miliyoni 5 Frw yo gutuma afungura ibikorwa by’ubucuruzi bwe bituma ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ni muri urwo rwego Urukiko Rukuru rwahise rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw ahwanye n’inshuro ebyiri z’indonke yasabye.

Gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’amategeko ni icyaha kiziririzwa mu Rwanda by’umwihariko mu bayobozi bari ku rwego nk’urwo Bamporiki yahozeho cyane ko mu ndahiro bakora mbere yo gutangira imirimo habamo kwemera kutazakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyugu zabo bwite aho basoza bavuga ngo “…nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko…!”

Imiburanishirize ndetse n’ikatirwa rya Bamporiki ni ikimenyetso ntakuka ko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu Rwanda aho by’umwihariko ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeye ku kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo igihugu gishyize imbere mu rwego rwo kwihutisha iterambere ridaheza.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *