24-03-2023

Abamotsi ba RNC bishuka ko “gukora politike” ari gutukana gishumba!

Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye ntabwo bagisinzira, ahubwo birirwa ku mbuga nkoranyambaga batukana gishumba nk’umuvuno mushya badukanye mu rwego kwo kwerekana ko uyu mutwe ukiriho kandi ibyawo byararangiye kera.

Nk’urugero, injiji enye za RNC zirangajwe imbere na Serge Ndayizeye, Dick Nyarwaya Alias Ali abdukarimu, Epimaque Ntamushobora ndetse na Ignace Rusagara ziherutse kumvikana ku muyoboro rutwitsi w’uyu mutwe w’iterabwoba zivuga amagambo aterekeranye zo zita “ubusesenguzi” nyuma y’uko Perezida Kagame agiranye Ikiganiro n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan.

Ni ikiganiro, nk’uko bigaragarira buri wese, cyashegeshe aba bamotsi ba RNC aho aka ya nshoberamahanga ko “ubuze icyo atuka inka yibasira icebe ryayo”, n’izi nyangabirama zabuze icyo zinenga muri kiriya kiganiro ahubwo zihitamo gutukana bya gishumba nta cyo zishingiyeho.

Muri iyi minsi nk’ibisanzwe, ibiganiro byabo byose bisigaye ari ibyo gukomeza gukwirakwiza ibinyoma ku mubano w’u Rwanda na Congo ndetse no gukomeza kwerekana ko “u Rwanda rwateye Congo”, imvugo bahurizaho n’izindi nterahamwe zihora zishyigikiye umutwe wa FDLR.

Muri kiriya kiganiro kandi aba bamotsi ba RNC bumvikana bavuga ko ngo intambara iri muri Congo izarangira ari uko Leta y’u Rwanda yemeye kwicarana n’imitwe iyirwanya ndetse ko ibyo biganiro “bizaba biyobowe na RNC”, izi akaba ari inzozi badateze gukabya!

RNC ubu isigaranye gutukana gusa nyuma yo gukoresha uburyo bushoboka bwose ngo ihungabanye umutekano w’u Rwanda binyuze mu gutera za gerenade, kugumura Abanyarwanda no gukwiza ibinyoma mu bitangazamakuru mpuzamahanga baharabika u buyobozi bw’u Rwanda ariko byose bikabapfubana.

Aba bamotsi ba RNC bakwiye kumenya ko politiki yo gutukana no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda bashyize imbere nta kintu na kimwe izabagezaho.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: