25-05-2026

Amahanga akomeje kotsa igitutu Tshisekedi ngo yubahirize amasezerano y’amahoro we ubwe yasinye!

0

U Bubiligi bwongeye ijwi ryabwo ku yandi akomeje guhamagarira Perezida Tshisekedi kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinye kugira ngo amahoro n’ituze bigaruke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byahishuwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Madamu Hadja Lahbib binyuze mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023 nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Tshisekedi.

Minisitiri Lahbib yagaragaje ko kuba ibintu birushaho kujya irudubi mu Burasirazuba bwa Congo ari ikibazo gihangayikishije ariko kandi ashimangira ko amasezerano y’amahoro ya Luanda agomba kubahirizwa.

Aya masezerano agena ko Congo igomba kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse igahagarika imvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’Abanyekongo n’ibindi bitigeze bikorwa cyane ko ahubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwarushijeho kongera imbaraga mu byo ariya masezerano abubuza.

Nk’urugero ubu butegetsi bwahisemo guhuza FDLR n’igisirikare cyabwo (FARDC) ndetse bwongera imbaraga mu bwicanyi bukorerwa Abatutsi muri icyo gihugu aho ababurokotse bakomeje guhungira mu Rwanda no mu bindi bihugu bituranyi.

Hirya y’ubusabe bw’u Bubiligi, na Leta zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gusaba Tshisekedi ko yashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro we ubwe yisinyije, gusa uyu mutegetsi akomeje gushimangira ko icyo ashyize imbere ari intambara ku Rwanda.

By’umwihariko Tshisekedi ntasiba kuzenguruka Isi aho agendana indirimbo imaze gusaza mu matwi ya benshi ko u “Rwanda ari umushotoranyi” kandi ko azarutera ubundi akabohora Abanyarwanda.

Igihe kirageze ngo Umuryango Mpuzamahanga ufatire ibihano Tshisekedi cyane ko nawo ubona neza ko uyu mugabo yiyemeje kuba gashoza-ntambara.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading