25-05-2026

FDLR ikwiye gusubiza amerwe mu isaho mu gutekereza ko umunsi umwe izategeka u Rwanda!

0

Mu 2000 hashinzwe umutwe wa FDLR ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ukaba umutwe w’iterabwoba ubarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya FDLR yagiye ikorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Congo kubera ko ubu butegetsi buyifata nk’igihangange nabyo bikayitiza umurindi mu bikorwa by’iterabwoba ikora.

Abagize FDLR batorokeye ubutabera muri muri Congo aho bagiye bakubita agatoki ku kandi ko bazagaruka mu Rwanda guhirika ubutegetsi bwa RPF Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside.

Muri uko kugaruka mu Rwanda, abambari ba FDLR ntibahisha kugaragaza ko intego nyamukuru yabo ari ugusoza Jenoside cyane ko RPF yabakomye mu mkokora bataragera ku mugambi mubisha wabo wo “kurimbura Abatutsi”.

Iyo ngengabitekerezo ya Jenoside ntabwo bayicitseho kuko ubu bayikwirakwije mu Banyekongo aho amateka yabaye mu Rwanda muri 1994 ari kwisubiramo muri Congo cyane ko abaturage b’icyo gihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa abandi bakameneshwa bazira ubwoko bwabo.

FDLR kuba itekereza kandi ikanagira icyizere cy’uko umunsi umwe izafata ubutegetsi bw’u Rwanda, bigaragarira mu kuba ikunze kugaba ibitero shuma ku Rwanda aho yica inzirakarengane z’abaturage ubundi igasubira muri Congo cyane ko ivuna umuheha ikongezwa undi muri icyo gihugu.

Abagize umutwe wa FDLR birengagiza kandi ko u Rwanda atari cya gihugu basize mu icuraburindi, igihugu cyari cyuzuye inzangano na munyangire, ahubwo ari igihugu kiyubatse uhereye hasi kugeza aho ubu ruri mu bihugu by’intangarugero muri Afurika.

FDLR ikwiye kumenya ko nta na rimwe izigera ifata u Rwanda kandi ko u Rwanda atari insina ngufi cyane ko iyo bigeze ku mutekano w’abanyarwanda igiciro cyo kuwuhungabanya gihora gihanitse.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading