Tshisekedi akwiye kwirukana FDLR mbere yo gutekereza EACRF
Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi gusoza i Goma ho mu Burasirazuba bwa Congo hari kubera imyigaragambyo y’amaraso aho Tshisekedi yatagetse abaturage kwigabiza imihanda bakirukana Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EACRF).
Ni imyigaragambyo Tshisekedi we ubwe ashyigikiye kuko yabaye nyuma y’uko uyu mutegetsi agaragaye atera ubwoba umugaba mukuru wa EACRF, Maj Gen Jeff Nyagah mu mashusho yagiye hanze aho Tshisekedi aba ategeka uyu musirikare kugaba ibitero ku mutwe wa M23.
Ni mu gihe nyamara Tshisekedi yirengagiza ko ikintu cy’ibanze kibesheje ziriya ngabo mu gihugu cye atari ukurwana aho ahubwo kurwana biza nk’amahitamo ya nyuma mu gihe M23 yaba yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa.
Aha ni ho abasesenguzi bahera basaba Tshisekedi kwirukana umutwe w’iterabwoba wa FDLR cyane ko n’amasezerano y’amahoro uyu mutegetsi yashyizeho umukono mu bihe bitandukanye amutegeka guca ukubiri n’uyu mutwe n’ubwo yamaze kuwinjiza mu ngabo z’igihugu cye (FARDC).
Mu gihe cyose Tshisekedi agikingiye ikibaba FDLR biragoye ko mu gihugu cye hazaboneka amahoro arambye kuko uyu mutwe ni wo uri ku isonga ry’ibihungabanya umutekano muri icyo gihugu no mu karere muri rusange.
Mukobwajana Linda