Umuhezanguni Gatebuke akomeje gucurangira abahetsi nyuma yo kwandika igitabo kikabura abaguzi
Umuhezanguni Claude Gatebuke, akaba umugome ruharwa wonse ingengabitekerezo ya Jenoside akarahirira kuzarinda apfa agihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeje ubukangurambaga bw’ubwiyahuzi aho agambiriye kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.
Gatebuke umaze igihe yihishahisha muri Leta zunze ubumwe za Amerika amaze iminsi mu bukangurambaga budafite umutwe n’ikibuno aho yasizoye mu kugumura Abanyarwanda abahamagarira ‘’kwigaragambiriza ubutegetsi bw’Inkotanyi.’’
Muri ubwo bukangurambaga bw’amanjwe umuhezanguni Gatebuke mu bugome bwinshi aba asaba Abanyarwanda “kutazongera kunywa amata, ahubwo bakanywa amazi’’ ngo mu rwego rwo ‘’gufungira amazi n’umuriro FPR-Inkotanyi.’’
Iyi ntagondwa igitsimbaraye ku bitekerezo by’ubuhezanguni kandi yahamagariye abanyarwanda “kutazongera guteka imodoka ahubwo bakajya bagenda n’amaguru” muri ayo manjwe ye ngo ni imyigaragambyo, ngo ibyo nibamara kubikora bizatuma ‘’FPR-Inkotanyi ipfukama isabe imbabazi.’’
Gatebuke warezwe gitindi akaba atarigeze anywa amata, mu rwango rwe arifuriza abana b’u Rwanda kwicwa nu ubworo!
Icyo yirengagiza ni uko mu mugambi abateguye Jenoside bari bafite wo kumara inka mu Rwanda, ubuyobozi bwiza bwa FPR aribwo bwazigaruye ndetse ubu Gira Inka munyarwanda niyo ntero, nta mwana w’u Rwanda urwara ubworo cyangwa ngo agire umwera.
Uyu muhezanguni kandi yongeye kwibasira u Rwanda arushinja gufasha umutwe wa M23, aho yasabaga abantu baba mu mahanga ko ngo mu rwego rwo gufungira amazi n’umuriro u Rwanda n’abanyarwanda ngo bagomba guhagarika kohereza amafaranga mu gihugu.
Biratangaje kuko n’ubundi we na bagenzi be bo mu gatsiko ka Jambo ASBL nta mafaranga boherezaga mu Rwanda ahubwo bayohereza muri Congo ngo bari gufasha umutwe wa FDLR barota ko uzafata ubutegetsi mu Rwanda.
Icyo umusazi Gatebuke yirengagiza ni uko ubuyobozi bwiza bwa FRP-Inkotanyi, bwubatse igihugu nyuma yuko leta y’abajenosideri yari imaze kwica Abatutsi ndetse ikanasenya igihugu burundu. Ubu iterambere riraganje ndetse u Rwanda ruratangarirwa ku rwego mpuzamahanga.
Gatebuke ubeshejweho n’ikinyoma cyo kubeshya abazungu ko ngo “yarokotse jenoside yakozwe na RPF-Inkotanyi,” ari guta ibitabapfu mu mugambi wo gucuruza igitabo kidafite umutwe n’ikibuno aherutse kwandika afatikanyije na bagenzi be bakomoka ku nterahamwe.
Icyo gatebuke akwiye kumenya nuko amanjwe yirirwa akwirakwiza nta munyarwanda ashishikaje cyane ko bazi aho bavuye n’aho barekeza babifashijwemo n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Umulisa Carol