Tshisekedi ku rukuta rw’amaganya nyuma y’aho EACRF igiye kurandura FDLR yari yishingikirije!
Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Congo (EACRF), zahawe inshingano nshya zo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR kabone n’ubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kuwukingira ikibaba.
Uyu mwanzuro kuri FDLR wafatiwe mu nama y’abakuru b’ingabo z’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba yateraniye i Nairobi muri Kenya ku wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2023.
By’umwihariko, uyu mwanzuro uhishura ko hatagati ya tariki 30 Werurwe na 20 Mata uyu mwaka, EACRF Izaba imaze gukusanya amakuru yose akenewe y’aho ibirindiro bya FDLR biri kugira ngo ibikorwa byo guhashya uyu mutwe bitangire.
Ni umwanzuro waguye nabi Tshisekedi cyane ko ubutegetsi bwe bwakomeje kwishingikiriza FDLR mu nyungu za bwo za politike aho uyu mutwe w’iterabwoba wamaze kwinjizwa mu ngabo z’igihugu (FARDC), ibintu bishimangirwa na raporo zinyuranye zirimo n’iz’Umuryango w’Abibumbye.
Umwanzuro wafatiwe FDLR ushimangira ibyo leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza ko isooko y’ibibazo by’umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bwa Congo ari FDLR.
Mu bindi byemezo abakuru b’ingabo z’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba bafashe harimo ko umutwe wa M23 isubira inyuma ukareka ibice wafashe, ubundi ibyo bigakurikirwa n’imishyikirano.
Gusa ku rundi ruhande, abasesenguzi benshi bahuriza ku kuvuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemezo rishobora kuzagorana cyane ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buzwiho guhonyora buri masezerano y’amahoro businya.
Mugenzi Félix