06-04-2026

Nyamwanga kumva Jean Luc Musana akomeje kwishora mu ruzi arwita ikiziba

0

Musana Jean Luc, umuhungu w’igihazi warahiriye umuhezanguni Ingabire Victoire kumubera igikoresho ubuzima bwe bwose, yongeye kumvikana mu mvugo ze zuzuyemo urwango agamije kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.

Mu kiganiro iyi nsoresore yakoreye ku umuzindaro rutwitsi Ingabire Victoire yashinze ngo ujye unyuzwaho icengezamatwara rye, Musana yumvikana yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse akanabushinja “kutegera abaturage.’’

Mu mvugo za Musana byumvikana ko na gahunda za leta atazizi ahubwo we apfa kuvuga ubusa gusa ngo yibonere amaronko.

Icyo injiji Musana itazi ni uko nta kintu umuturage akorerwa atabigizemo uruhare, ndetse nk’urugero kugira ngo ingengo y’imari itegurwe habaho kuganiriza abaturage nabo bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo by’ibikorwa bifuza kugezwaho bigahabwa agaciro ndetse bikanashyirwa no mu bikorwa.

Mu mugambi we wo kugumura abaturage kandi, iyi nsoresore yongeye kuvuga ko urubyiruko rutitabwaho ngo ndetse “abayobozi bariho bagakwiye kuvaho hakajyaho abakiri bato”.

Musana uvuga ibi aherutse gusaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kuyoboka umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo aho ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bishimangira umugambi we wo gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Ni mu gihe kandi iyi nsoresore yari iherutse kwerura ko iri kuri ‘misiyo’ y’ubwiyahuzi aho mu bwenge buke asanganywe yavuze ko akeneye  “gufungwa” cyangwa “kwicwa” kugira ngo agere ku “ntsinzi” y’icyo yita urugamba ariho.

Umunyarwanda yabivuze neza ko “nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”, uyu Musana ntazatinda kubona ko ari kwishora mu ruzi arwita ikiziba cyane ko ibyo yirirwa yivurugutamo bigize ingingo z’ibyaha.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *