06-04-2026

Interahamwe n’ibigarasha amaherezo bazashinja u Rwanda n’urupfu rw’inkoko iherutse gutwarwa n’agaca i Nyamagabe!

0

Bimaze kumenyerwa ko umuntu wese upfuye mu Rwanda abanzi b’igihugu bihutira kwegeka urwo rupfu ku buyobozi bw’u Rwanda kabone n’ubwo nyakwigendera yaba yazize urupfu rw’ikirago cyangwa urupfu rusanzwe.

Ni icengezamatwara rigirwamo uruhare rukomeye n’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera i Burayi aho izi nyagabirama zashinze icyo zita “ishyaka” kizwi nka FDU-Inkingi, iki kikaba gikorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Bigirwamo uruhare kandi n’abana b’abajenosideri bibumbiye mu gatsiko ka Jambo ASBL aho aka gatsiko gakorera i Burayi.

Ni icengezamatwara nanone ririmo ibigarasha, aba akaba ari abanyabyaha bigize impunzi mu bihugu bitandukanye nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo Leta y’u Rwanda ishyize imbere mu rwego rwo kwihutisha iterambere ridaheza

Aba banyabyaha bose bahora mu myigaragambyo kuri za ambasade z’u Rwanda, no mu mihanda yo mu bihugu bihishemo. Mu kanwa kabo hahoramo ko “nta munyarwanda upfa urupfu rusanzwe” ahubwo “bose bicwa na leta!”, iyi akaba ari imwe mu mpamvu aho bukera izi nyangabirama zizegeka kuri Leta y’u Rwanda n’imfu z’amatungo yicanye ubwayo.

Nk’urugero rwa hafi, aba banzi b’u Rwanda bakomeje gushinja Leta y’u Rwanda urupfu rw’umunyamakuru John Williams Ntwali wapfiriye mu mpanuka ya moto yagonzwe n’imodoka muri Mutarama uyu mwaka.

Ni mu gihe nyamara uwateje impanuka (uwari utwaye imodoka) yafashwe ashyikirizwa ubutabera aho by’umwihariko aherutse no guhabwa ibihano birimo kwishyura ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, kwegeka impfu z’abaturage ku buyobozi bw’u Rwanda ni umuvuno aba bigize abanzi b’u Rwanda bakoresha bagambirirye kugaragaza ko urwababyaye ari igihugu gifite “ubuyobozi bubi”.

Ibyo babikora bashaka gusiga icyasha Umuryango wa RPF-Inkotanyi wabakomye mu nkokora mu migambi mibisha bagiye bakora yo gushaka kugarura ubutegetsi bubi bwari bwarokamwe n’amacakubiri ndetse n’ivanguramoko.

Gusa icyo aba bahezanguni batazi ni uko urusaku rwabo ntacyo ruteze guhungabanya ku muvuduko w’iterambere ridaheza Abanyarwanda bariho bafatanyije n’ubuyobozi bwiza bishyiriyeho.

Vincent Mutijima

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *