Inkotsa Mukankiko yagaragaje isano-muzi afitanye n’umuhezanguni Bicahaga
Mukankiko Sylvie, umukecuru usaziye ubusa wabaye imbata y’amacakubiri, kuri iyi nshuro yigize intyoza atagatifuza umuhezanguni Bicahaga Abdallah cyane ko badatandukanye mu bitekerezo maze avuga ko ibiganiro bye byuzuye urwango “birangwa n’ukuri gusa”.
Ibi Mukankiko yabitangarije mu kiganiro aherutse gukorera ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube asanzwe anyuzaho urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho yishuka ko abanyarwanda bazamutega amatwi bakagumuka ariko akagosorera mu rucaca.
Mukankiko yashyigikiye mugenzi we mu bitekerezo bye bibi atanga avuga ko ari byiza, aha kandi ushobora kwibaza uti ni gute umuntu ukwirakwiza amacakubiri mu Banyarwanda aba atanga inkuru nziza?
Ibi byose byerekana ko aba bahezanguni bombi nta kindi bagamije uretse gucamo abanyarwanda ibice ibintu ariko bitazigera bibahira.
Uyu mukecuru w’umusazi yongeye nanone kugaragaza urwango afitiye Umuryango RPF-Inkotanyi aho adahwema kuwita “abicanyi” yirengagije ko inkotanyi zifite amateka akomeye n’abanyarwanda ko kandi batazihanganira uzivuga nabi kuko bazi agaciro kazo n’uko zabakuye mu rwobo Mukankiko na benewabo bari barabashyizemo.
Mukankiko akwiye kumenya ko yaba we ndetse na Bicahaga atagatifuza baragosorera mu rucaca cyane ko nta Munyarwanda ubitayeho.
Mukobwajana Linda