06-07-2026

Abamotsi ba RNC mu yindi kinamico yo gukingira ikibaba FDLR!

0

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje guha inkwenene abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye nyuma y’uko bamwe muri bo bifashe bakajya ku mbuga nkoranyambaga maze mu isoni nke bakavuga ko FDLR “itakibaho”.

Iyo mvugo yatinzweho cyane mu kiganiro kidafite epfo na ruguru umumotsi wa RNC, Serge Ndayizeye, aherutse gukorera ku muyoboro rutwitsi w’uyu mutwe w’iterabwoba aho umuhezanguni Akayezu Muhumuza Valentin yari umutumirwa.

Aba bamotsi ba RNC muri kiriya kiganiro bigaragaje nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera cyane ko gukingira ikibaba FDLR bitakiri inkuru igurishwa. Ni mu gihe abakuru b’ibihugu bya EAC baherutse kwemeza tariki ya 30 Werurwe 2023 nk’itariki nyirantarengwa aho FDLR igomba kuba yavuye mu mibirindiro byayo.

Aha umuntu ntiyabura kwibaza ati : “Niba abakuru b’ibihugu by’akarere barimo n’uwa Congo[igihugu gicumbikiye FDLR] bafata umwanya bakaganira ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR bakawufatira n’imyanzuro, RNC itinyuka ite kuvuga ko uyu mutwe utabaho?”

Ni mu gihe ku rundi ruhande Isi yose yamaze kumenya ko FDLR ari yo muzi w’ibibazo by’umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bwa Congo, aho by’umwihariko abategetsi b’icyo gihugu bahora bahamagarirwa kwitandukanya n’uyu mutwe.

Gukingira ikibaba FDLR ni indi gihamya ko ibya RNC byarangiye, aho abambari mbarwa isigaranye nta cyerekezo bafite uretse gusimbukira ku cyo babonye cyose bagamije kuyobya uburari ku isenyuka ry’uyu mutwe w’iterabwoba.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading