Tshisekedi yongeye gusabwa kwitandukanya na FDLR, ese kuri iyi nshuro arava ku izima?
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia yiga ku kibazo cy’umutekano mucye muri Congo yanzuye ko FDLR n’indi imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu igomba kuva mu birindiro byayo bitarenze ku wa 30 Werurwe 2023.
Iyi myanzuro ije ishimangira iyayibanjirije gusa hakomeje kwibazwa niba Tshisekedi azemera kwitandukanya n’umutwe w’iterabwiba wa FDLR kuko bamaze kunga ubumwe bugamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.
Ibi bije nyuma y’indi myanzuro irimo iyafatiwe i Luanda, Nairobi na Bujumbura yose yasabaga Tshisekedi kwitandukanya na FDLR; ibintu ariko uyu mutegetsi yimye amatwi ahubwo arushaho kwiyegereza FDLR.
Mu kiganiro aherutse guha televiziyo ya Aljazeera, Ministiri witangazamakuru muri Congo Patrick Muyaya mu isoni nke yavuze ko FDLR ari “umutwe uharanira impinduramatwara”, ibintu bihabanye n’ibyo Umuryango Mpuzamahanga wemeje ko FDLR ahubwo ari umutwe w’iterabwoba.
Iyi mvugo y’ubutegetsi bwa Tshisekedi ni imwe mu zishimangira uburyo ziyemeje gukingira ikibaba FDLR butitaye ku byaha byibasira inyokomuntu uyu mutwe ukorera Abanyekongo n’Abanyarwanda muri rusange.
Tshisekedi ubwe yigeze kwivugira ko “FDLR itakiriho”, nyuma yongera kwinyuraguramo avuga ko “FDLR ari ikibazo kuri Congo aho kuba ikibazo ku Rwanda”, izi mvugo zikaba zigamije kuyobya abantu.
Abenshi bemeza ko bigoranye kuzabona Tshisekedi yemera kwitandukanya na FDLR maze akayohereza mu Rwanda nk’uko amasezerano abisaba.
Mugenzi Félix