25-05-2026

Umuhezanguni Ingabire Victoire mu gushaka gutokora ijisho ry’abandi asize umugogo mu rye!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) yumvikanye noneho yigize umwarimu w’ibijyanye no kubaka umuryango no gutanga uburere ku bana, yirengagiza ko amaze imyaka 13 yarataye umuryango we.

Byari mu kiganiro uyu mugore wiyeguriye iterabwoba, ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse kugirira kuri umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube atera inkunga ngo imufashe gukwirakwiza icengezamatwara rye.

Muri icyo kiganiro, Ingabire wigize umuvugizi w’Abanyarwanda yavugaga ko “ababyeyi batagiha abana uburere”, nyamara nawe yarayobotse inzira y’ubuhezanguni agasiga mu Buholandi abana be badafite kirera.

Ingabire mu kwigira mwiza kandi atari ko biri ntiyakitunga intoki ngo yihereho yigishe ibyo nawe akora, ariko mu isoni nke yiyibagiza ko bizwi neza ko yataye umuryango we, akaba yarahisemo gucudika na Bernard Ntaganda bahuje imigambi mibi yo kudatezuka ku ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza icengezamatwara rya PARMEHUTU.

Ingabire kandi mu kiganiro yavuze ku mpinduka z’amasaha agenga umurimo mu Rwanda, arihandangaza avuga ko “bikwiye kongera kunonosorwa”.

Mu bujiji bwa Ingabire no kudashyira mu gaciro ntashobora kwiyumvisha ko ivugurura ry’amasaha akazi gatangiraho rigamije kubaka umuryango nyarwanda, hakaboneka umwanya uhagije wo gushyikirana hagati y’abana n’ababyeyi.

Muri kiriya kiganiro Ingabire mu mpuhwe nk’iza bihehe yigaragaza nk’uwifuriza ineza urubyiruko rw’u Rwanda mu gihe nyamara bizwi neza ko adasiba kugumura urubyiruko abashukisha uduhendabana, akabashora mu mitwe y’iterabwoba abereye umuvugizi kandi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ingabire ibyo akora byose ntibishobora gukuraho kuba ari ikibazo mu muryango nyarwanda – ni yo mpamvu nta munyarwanda ukwiye kumutaho umwanya.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading