Abateruzi b’ibibindi ba Tshisekedi biyunze ku nterahamwe mu gusabira ibiganiro FDLR!
Abagize “sosiyete sivile” ya Congo isanzwe ikorera mu kwaha kwa Tshisekedi bihuje n’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi mu gusabira ibiganiro umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Sosiyete sivile ya baringa yiganjemo inshuti za hafi z’ ubuyobozi bwa Tshisekedi, ibitumwe na leta nyirizina yigabye imihanda y’Addis Ababa ubwo inama isanzwe ya 36 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverirnoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateranaga kuri ku matariki ya 18-19 Gashyantare mu 2023.
Aba bateruzi b’ibibindi ba Tshisekedi baragagaye mu myigaragambyo iherekejwe n’amaganya yabo bahoza mu kanwa ashinja u Rwanda ibibazo bya Congo.
Byisumbuyeho, bananditse itangazo rigenewe abanyamakuru, aho basabiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR “kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda”.
FDLR ibifashijwemo na Leta ya Congo yakomeje gukora ibitero ku butaka bw’u Rwanda, ndetse ntijya ihisha umugambi wayo wo guhirika ubutegetsi bwitorewe n’abaturage maze ikagarura politiki y’irondamoko yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.
Ikintu kibabaje ni ukuntu Leta ya Congo ikomeje gukingira ikibaba FDLR ivuga ko itakibaho, mu kandi kanya ikayisabira ibiganiro.
Harageze ko abantu barebwa n’ikibazo cya FDLR bahaguruka bakayihashya burundu; naho izi nterahamwe n’abajenosideri bahora barota ibiganiro basubize amerwe mu isaho.
Vincent Mutijima