01-09-2026

Hamenyekanye andi manyanga abiyita “opozisiyo nyarwanda” bakoresha bashaka abayoboke ku ngufu

0

Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha bakomeje gushuka Abanyarwanda babingingira kubiyungaho n’ubwo ibyo bakora byose baba bacurangira abahetsi.

Aba banzi b’u Rwanda n’Abanyarwanda bari gukoresha amanyanga akomeye yo gusamira hejuru Abanyarwanda bajya mu bihugu by’i Burayi ubundi bakabategeka kwinjira ku ngufu mu dutsiko izi nyangabirama zisanzwe zibarizwamo zo zita “amashyaka”.

Icukumbura MY250TV imaze iminsi ikora, ryahishuye ko hirya yo gutegeka Abanyarwanda bajya i Burayi kujya mu ngirwa-mashyaka y’abanzi b’u Rwanda, aba banyabyaha ruharwa babaca amafaranga bababeshya ko bazabafasha kubona ibyangombwa byo gutura i Burayi “mu buryo bworoshye”.

Ni ibikorwa bigirwamo uruhare rukomeye n’intagorwanda z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi, izi ntagondwa zikaba zirangajwe imbere n’umuhezanguni Theophile Mpozembizi n’uwitwa Innocent Niringiyimana uba muri “guverinoma” ikorera mu cyuka iyoborwa na Thomas Nahimana.

Isooko y’amakuru yacu iri mu gihugu kimwe cyo ku mugabane w’u Burayi kizwiho kuba indiri y’interahamwe, abajenosideri ndetse n’ibigarasha avuga ko izi nyangabirama zifatirana Abanyarwanda babuze ibyangombwa byo gutura cyangwa gukorera mu bihugu by’i Burayi n’abandi baba batinze kubona ibyo byangombwa.

Iyi sooko y’amakuru yacu ikomeza ivuga ko Abanyarwanda bafite ibibazo by’ibyangombwa basabwa kwiyandikisha “bakaba abayoboke babo (ubundi) bakabaha amakarita y’uko baba muri opozisiyo irwanya Leta y’u Rwanda.”

Yongeyeho kandi ko bitarangirira aho kuko nyuma yo kubaha amakarita bababwira n’amafaranga bazajya batanga buri ikwezi, aya amafaranga ahera ku ma-Euro 15. Ati “Iyo utabyemeye ntabwo bagufasha kubona izo mpapuro.”

Bamwe mu Banyarwanda bisanze muri uwo mutego barimo Prudence Nsengiyumva wahoze ari umunyamakuru aho ubu yinjijwe muri Jambo ASBL, Musabe Berthlide, Akayezu Valentin n’abandi benshi bahora ku mbuga nkoranyambaga basebya urwababyaye.

Aya manyanga kandi abanzi b’u Rwanda bakomeje kuyakoresha nyuma yo kubura abayoboke benshi mu bo batangiranye kuko babivuyemo kuko ntacyo byigeze bibagezaho, gusa icyo batazi ni uko ibi bishoyemo bitazigera bibahira.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading