25-05-2026

Akeso k’ipfunwe kuri Twagiramungu Rukokoma, umusaza ushaje abunza amazimwe kuri “Zoom”

0

Twagiramungu Faustin “Rukokoma” wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda akomeje kwiha amenyo y’abasetsi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko agaragaje ko ashaka kuzikoresha akwiza ibihuha n’amazimwe ku Rwanda.

Twagiramungu w’imyaka 77 amaze imyaka ikabakaba 28 yihishahisha mu Bubiligi nyuma yo kwikura amata ku munwa akigira impunzi mu mwaka wa 1995 igihe yari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uyu Musaza ushaje wanduranya aho by’umwihariko ashaka gusiga inkuru mbi imusozi, ntagisiba mu biganiro bitegurwa n’interahamwe zifashishije urubuga nkoranyambaga rwa ‘Zoom’ aho by’umwihariko yumvikana abunza amazimwe ku miyoborere y’u Rwanda.

Nk’urugero, uyu Twagiramungu aherutse kugaragara kuri umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube icengezamatwara y’interahamwe n’abajenosideri mu kiganiro aho mu busesenguzi budafite umutwe n’ikibuno aba yegeka ibibi byose bibaho ku muryango RPF-Inkotanyi.

Twagiramungu yihaye umurongo wo guharabika RPF, ariko ntashobora gusiba amateka azwi neza ko uyu muryango mu mwaka wa 1994 wamurokoye intagondwa z’interahamwe zamuhigiraga hasi kubura hejuru bitewe n’umurongo we n’ishyaka yabarizagamo rya MDR bari barafashe; ibintu byatumaga yitwa “icyitso gikuru cy’inyenzi(RPF/A-Inkotanyi).”

Uyu musaza ushaje wanduranya cyane akorana na buri wese utifuriza ineza u Rwanda; nk’urugero ubu ni we mugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN umwanya yafashe nyuma y’uko Rusesabagina afatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali maze akaza guhamywa ibyaha by’iterabwoba.

Gusa Rukokoma akwiye kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading