25-05-2026

U Rwanda rwakajije umutekano ku mipaka iruhuza na Congo

0

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023 rishimangira ko u Rwanda rwakajije umutekako ko mipaka yarwo na Congo.

Nyuma y’uko Congo ihisemo inzira yirengagiza ibyemezo by’inama z’abakuru b’ ibihugu b’akarere, ikadukira indi yagashoza ntambara, aho yigwizaho intwaro ndetse n’abacanshuro bagenda begera umupaka w’ u Rwanda, rwahisemo gufata ingamba zo gukaza umutekano ku mipaka yayo iyihuza na Congo.

Ririya tagangazi rigira riti: “Kubera umutekano w’u Rwanda, hafashwe ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hatagira uvogera ikirere n’imipaka yacu.
Ingabo ziteguye guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka kwambuka umupaka, uko cyaba kimeze kose. Ntabwo tuzemera na rimwe ko hari umutwe n’umwe ugera mu Rwanda, umutekano w’igihugu cyacu n’abaturage bacu urarinzwe.”

U Rwanda muri iri tangazo rwikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gushyigikira imvugo zifuditse za leta ya Congo zishyira ikibazo cy’umutekano muke wa Congo ku Rwanda, rwikomye kandi uburyo imiryango mpuzamahanga ikomeje kwirengagiza ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abajenosideri boretse u Rwanda mu 1994.

U Rwanda rwashimangiye ko rugishyigikiye imyanzuro yashyizweho n’akarere ndetse n’inama y’i Luanda mu gushakira umuti w’ ibibazo byo mu Karere.

Vincent Mutijima

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading