24-04-2024

Uburyo Tshisekedi yisenyeye igihugu ariko agahitamo kubyikoreza u Rwanda

Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo burangajwe imbere na Félix Tshisekedi “Cyabitama” bukomeje gukinga Abanyekongo ibikarito mu maso, binyuze mu kwegeka ku Rwanda ibibazo bwateje.

Ni ibibazo bifitanye isano n’umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bwa kiriya gihugu aho buriya butegetsi burengaho bukabeshya abaturage babwo ko u Rwanda rushaka gucamo Congo ibice binyuze mu cyo bita “balkanization”.

Icyo kinyoma cyambaye ubusa cyazanywe mu rwego rwo guhembera urwango ku Banyarwanda cyane ko Congo itegetswe n’abantu bagwiririwe n’ubutegetsi.

Igitangaje ni uko abategetsi ba Congo biriza amarira y’ingona nyamara barafashe uburasirazuba bwa Congo bakabugabiza imitwe yitwaje intwaro ubu ikaba ariyo ibugenzura.

Nk’urugero, umutwe w’abajenosideri FDLR washyizwe ku ibere kugeza aho ubu usigaye waka imisoro abaturage, ukagenzura ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ukabirenzaho kwica no gufata ku ngufu abanyekongo.

Igisirikare cya Tshisekedi (FARDC), gikorana byeruye n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacanshuro b’i Burayi, mu ntambara umutwe wa M23 ukomeje kubakubitiramo inshuro.

N’ubwo bwose Cyabitama ahanze amaso umutwe wa FDLR ngo ko uzamufasha gutsinda M23 ndetse no gutera u Rwanda, nk’uko byumvikanye mu majwi aheruka kujya hanze ariho asaba umu Jenerali we kumuha numero ya telephone ya  “Maj Gen” Ntawunguka Pacifique alias Omega, uyobora FDLR.

Ntibikiri ibanga ko Congo yasenyutse mu ngeri zose, ndetse bidakozwe n’abanyamahanga ahubwo bikozwe n’abiyita ko ari abategetsi kuko igihugu bakigabije imitwe yitwaje intwaro.

Icyo Cyabitama Tshisekedi n’abambari be bakwiye kumenya ni uko u Rwanda rushishikajwe n’amahoro kuko nta muturage wa Congo yaba utuye mu Rwanda cyangwa impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Rwanda wari wagirirwa nabi.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading