Kabuga ntashaka ko urubanza rwe rukomeza – Umuganga wamusuzumye

Prof. Harry Gerard Kennedy, umuganga wigenga uzobereye mu kuvura indwara zo mu mutwe wakurikiranye ubuzima bw’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga Félicien, yatangaje ko iyi nterahamwe kabombo ishaka gutinza iburanisha.
Ibi Prof Kennedy yabibwiye Umucamanza Ian Bonomy uri kuburanisha Kabuga mu iburanisha ryabereye ku ishami ry’Urugereko rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023.
Muri raporo Prof. Kennedy yashyikirije urukiko yavuze ko mu isuzuma ry’ubuzima yakoze yasanze Kabuga afite ibibazo bifitanye isano no kuba ari mu za bukuru aho ngo hari amasaha runaka iburanisha rye rikwiye kujya riberaho.
Umucamanza Bonomy yihutiye kubaza iriya mpuguke niba bidashoboka ko Kabuga ataba ari kwirembya bitandukanye n’uko ubuzima bwe buhagaze maze Prof. Kennedy amusubiza adaciye ku ruhande ko icyo yabonye ari uko Kabuga adashaka ko iburanisha rye rikomeza.
Mu bigaragara Interahamwe zisanzwe zikoresha amayeri yo gutinza imanza, ariko umucurabwenge wa Jenoside Kabuga, we ni umwihariko kuko azi neza ko azahamywa ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho cyane ko ibimenyetso bimushinja bihari ku bwinshi.
Nk’urugero, mu iburanisha riheruka ubwo umutangabuhamya wahawe code ya KAB035 yatangaga ubuhamya bushinja satani Kabuga, mu manyanga akomeye, iyi nterahamwe yahise yisinziriza ndetse binatuma iburanisha risubikwa iminota 30 yose.
Iyi nterahamwe yatumije mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, ikaba yarakwirakwijwe mu baturage bityo babona intwaro yoroshye yo kwifashisha mu gukora Jenoside. Amafaranga menshi yari afite, na yo yayifashishije mu gutwara interahamwe aho zajyaga hirya no hino mu bikorwa by’ubwicanyi.
Harageze ko amanyanga ya Kabuga na bagenzi be ntahabwe agaciro ahubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabona ubutabera.
Umulisa Carol