23-04-2024

Umunsi w’imperuka uragera amajanja FDLR, none itangiye guta ibitabapfu!

Inama iheruka kubera i Addis Ababa muri Etiyopiya yigaga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho nyirantarengwa y’ itariki 30 Werurwe 2023, ku mitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa ku butaka bwa Congo.

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri ku isonga mu gukora ibyaha by’intambara ku butaka bwa Congo waguye mu kantu, kuva uyu mwanzuro wafatwa.

FDLR Yifashishije uburyo isanzwe ikoresha bwo kwihisha mu mwambaro w’ impunzi, hatangijwe ubukangurambaga buciye mu mpuzamugambi za FDLR arizo Jambo ASBL.

Muri ubu bukangurambaga bw’ icyotsi, Jambo ASBL agatsiko k’abana bakomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda, yakoze itangazo bita ko rihururiza impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa muri Congo; ikintu kuri ubu FDLR nayo yuririyeho kugira ngo ikomeze iyobye uburari.

Mu itangazo yakoze yongenye gushyigikira uyu mugambi wa baringa wiswe uwo “gutabariza impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa muri Congo”, irenzaho isaba n’ ibiganiro Leta y’ u Rwanda.

Iyi FDLR ikomeje kwigira nyoni nyinshi nk’aho iyobewe ko sitati y’ubuhunzi yarangiranye na 2017, ikarenga ikitagatifuza ngo irashaka kwicara ku meza n’ u Rwanda. Ibyo FDLR irimo ni ibitabapfu, impunzi n’ibyihebe by’abajenosideri ni ibintu bibiri bitandukanye.

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading