02-06-2023

Burya “Padiri” Nahimana yafunguye imiyoboro ya YouTube irenga 4 agamije kubonera indonke mu guharabika u Rwanda!

Nahimana Thomas, umuhezanguni w’umugome wirukanwe mu gipadiri kubera ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamenyekanye cyane kuri YouTube mu mwaka wa 2020 ubwo yirirwagaga ahimba inkuru z’uko “Perezida Kagame yapfuye”.

Gusa uko iminsi yagiye yicuma ntibyatinze kwigaragaza ko uyu muhezanguni wokamwe n’amacakubiri yahisemo guharabika ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda kugira ngo yibonere ibimutunga binyuze mu mafaranga YouTube iha abayikoresha baba bafite amashusho yakurikiwe n’abantu benshi.

Nk’urugero, MY250TV yamenye ko Nahimana yahisemo gushakira indonke kuri YouTube nyuma yo gutekera imitwe interahamwe n’ibigarasha agamije kubavanamo udufaranga ariko ntibimuhire.

Ni muri urwo rwego uyu muhezanguni yafunguye imizindaro ya YouTube ine yiyongera ku wo amenyereweho nk’umuvuno wo kugira ngo abone udufaranga twinshi. Iyo mizindaro ikaba n’ubundi iri mu murongo uyu mugabo wigize mpemuke ndamuke yihaye wo guharabira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Imwe muri iyo mizindaro harimo uwitwa Gisovu Kibuye Tv, Gisovu Kibuye Kigali TV, ndetse n’uwitwa Felicite Mwemayire -Nawe birakureba TV iyi yo ikaba ikoreshwa n’uwo mugore usanzwe ubarizwa muri ya ngirwa-guverinoma ikorera mu cyuka y’uyu muhezanguni.

Uretse iyo mizindaro ya YouTube Nahimana akoresha, agaragara mu mazina y’amahimbano nka Simon Piere Gahamanyi kuri Twitter na Facebook ahakana ndetse apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako yibasira ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda.

Kubera ko Nahimana adafite ubushobozi bwo gucunga iyo mizindaro yose yashatse ubimukorera witwa Sandrine Umunyana, uyu akaba aba mu Bubiligi.

Ikiba kiganje mu biganiro bya Nahimana ni ugusabiriza no guhamagarira abamukurikirana buhumyi kumushyigikira kuri iyo mizindaro ye; ibi bishimangira ko nta kindi agamije kitari ugushaka udufaranga dutangwa na YouTube kuko ibindi byamunaniye.

Nahimana n’abandi bahuje imigirire barishuka cyane ko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Mugezi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: