Ingabire Victoire mu yindi kinamico igamije guca igikuba mu Banyarwanda!

Umuhezanguni Ingabire Victoire (IVU) wigize inkotsa aho yirirwa ku mizindaro rutwitsi yashinze ngo ajye abona uko asebya ubuyobozi bw’u Rwanda, yongeye kwigira umusesenguzi w’ibinyoma abeshya ko “inzara yishe Abanyarwanda”.
Ibinyoma by’uyu muhezanguni yabivugiye kuri umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube yashinze ngo ijye imufasha mu ugukwirakwiza uburozi mu banyarwanda. Iyi nkotsa yumvikanye yibasira guverinoma y’u Rwanda kuri gahunda z’ubuhinzi zashyizweho zigamije gufasha abahinzi, akavuga ko “ariyo mpamvu Abanyarwanda bashonje bikabije.”
Mu bwenge bwe bucagase, IVU, yavuze ko gahunda yo guhuza ubutaka idakwiye kuko “idatanga umusaruro”. Icyo iyi njiji itazi nuko guhuza ubutaka bifasha abahinzi ndetse bikanafasha Leta kubegereza ibikorwaremezo; nk’urugero mu mwaka wa 2020 ubuhinzi bwinjije amafaranga y’u Rwanda miliyari 419.
Ikindi kigaragaza ko uyu IVU nta neza yifuriza Abanyarwanda ni uburyo yihandagaza akavuga ko “ifumbire mva ruganda ntakintu imaze”; ku muntu utekereza wese azi neza akamaro k’iyi fumbire kuko ifasha abahinzi kuzamura umusaruro w’ibihingwa byabo.
Uyu mugore wafashe inzira igayitse yo kwanga u Rwanda ndetse no guhora akora ibyaryanisha abanyarwanda, asanzwe amenyereweho gushinga ingirwa-mashyaka ngo yita ko “atavuga rumwe n’u Rwanda.” sibyo gusa kandi kuko akorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba w’abajenosideri wa FDLR, aho usibye kubaha inkunga y’amafaranga, anashuka abana bato akabohereza muri uwo mutwe.
Umuhezanguni IVU ko umugambi we wo guca igikuba muri rubanda nta muntu uwitayeho.
Umulisa Carol