02-06-2023

CAN 2023: U Rwanda na Benin byaguye miswi – Uko umukino wagenze


Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari yakiriwe na Bénin kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 mu mukino w’umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizaba mu mwaka utaha, amakipe yombi yaganyije igitego 1 – 1.

Umukino wantagiye amakipe yombi ahusha cyane, kuko kumunota wa 4 rutahizamu na Kapiteni w’Amavubi, Kagere  Meddie yasigaranye n’umunyezamu bonyine ariko atera umupira ujya inyuma y’izamu.

Amavubi yafuguye amazamu ku munota wa 14 igitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira mwiza yahawe na Hakim Sahabo.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, ariko ikipe y’igihugu cya Benini niyo yari yihariye umupira cyane. Ku munota wa 17 Ombolenga Fitina w’Amavubi yabonye umupira imbere y’izamu ariko ananirwa kuwubyaza umusaruro.

Mu gice cya kabiri Benin yaje yariye karugu, isatira cyane imbere y’izamu ry’u Rwanda, kuko ku munota wa 63 byaviriyemo ikarita y’umutuku y’Amavubi yahawe Hakim Sahabo wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukurura umukinnyi wa Bénin, bimuviramo iy’umutuku.

Ku munota wa 82 habura iminota 8 gusa, ikipe ya Benin yinjiranye imbaraga mu gice cya kabiri, yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Steve Michel Mounié.

Benin yakomeje gushakisha igitego cya kabiri nyuma yo kongeraho iminota 6 y’inyogera, ariko ab’inyuma b’Amavubi n’umunyezamu Ntwari Fiacre bakomeje kuba ibamba. Umukino waje kurangira ari igitego 1 – 1.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 27 Werurwe 2023, ukazabera nanone muri Benin.

Karemera Jean Luc

Leave a Reply

%d bloggers like this: