02-06-2023

Impamvu umuhezanguni Musabyimana wa FDU-Inkingi akwiye kuvuzwa mu maguru mashya

Umuhezanguni Musabyimana Gaspard nyuma y’aho amahomvu yirirwa avugira ku muzindaro rutwitsi wa FDU-Inkingi, agatsiko k’intagondwa z’abajenosideri n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi, abonye amuhombeye noneho yihaye ibyo kwibasira Perezida Kagame.

By’umwihariko uyu Musabyimana aherutse kumvikana ashinja Perezida Kagame “kwica abasangirangendo kugirango afate ubutegetsi.’’ Musazabyimana usaziye ubusa, kwihandagaza akavuga ibinyoma nk’ibi ni ibigaragaza uburwayi bukomeye bwo mu mutwe afite.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Musabyimana yariho atoteza Abatutsi bashakaga kujya mu mahanga kuko yari umutoni w’ubutegetsi bwa “Kinani” Habyarimana aho yari yaranamuhaye kuyobora ibiro bikuru byari bishinzwe abanjira n’abasohoka mu gihugu.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Perezida Kagame yitanze cyane muri ruriya rugamba rwo kubohora igihugu ubwo yemeraga guhagarika amasomo ye akagaruka kuruyobora nyuma y’aho abasirikare bari bamaze kubura umugaba w’ingabo, Fred Gisa Rwigema. Abarwanye uru rugamba bemeza ko iyo Perezida Kagame atahagoboka rwari guhagarara.

Hirya yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, Perezida Kagame yanahagaritse Jenoside yakorerewe Abatutsi, ibintu byanatumye interahamwe zikwira imishwaro bajyanye urwango rukomeye ku Banyarwanda by’umwihariko umuyobozi wabo.

Icyo interahamwe zirengagiza ni uko ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, aribwo bugejeje u Rwanda aho rugeze ndetse kwirirwa bakwirakwiza ibihuha bidateze gutuma u Rwanda n’Abanyarwanda basubira inyuma.

Umulisa Carol

Leave a Reply

%d bloggers like this: