Urubanza rwa Kabuga ni urucabana, yaburana cyangwa ataburana agomba kuryozwa uruhare rwe muri Jenoside
Hongeye kumvikana indi kinamico mu rubanza rwa Kabuga Félicien aho inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe yatangaje ko Kabuga adagakwiye kuba mu rukiko kubera ibibazo byo mu mutwe iyi nkoramaraso ifite aho ngo atabasha kwibuka.
Ibyo byatangajwe na Prof. Gillian Mezey kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 aho yavuze ko “ubwonko bwa Kabuga bwamaze kononekara” kuburyo ngo adashobora kugira ubushobozi bwo kumva ibimenyetso bitangwa muri uru rubanza rwe cyangwa kurugiramo uruhare.
Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje kwinubira iyo kinamico Kabuga akomeje gukinira mu rubanza dore ko imyaka imaze kuba 3 afashwe ariko haribazwa ikibura ngo urubanza rwe rwihutishwe.
Hari n’abandi bemeza ko ibyemejwe n’uyu muganga ari imitwe n’amayeri ya Kabuga kugira ngo akomeze gutinza urukiko.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ukurikiranira hafi iby’uru rubanza yagize yabwiye MY250TV ati:” Muri Jenoside hari interahamwe zicaga abantu zari mu kigero cya Kabuga cyangwa se zinamuruta, ibyo ntibyazibuzaga kwica abantu, kuki Kabuga yakwihandagaza akavuga ko atibuka ibyo yakoze?”
Abo mu muryango wa Kabuga bagiye berekana ko batishimiye ko aburanishwa aho bavugaga ko ashaje ndetse atagishoboye; nta kabuza rero ko ari bo bamugiriye inama yaba iyo kwisinziriza mu rukiko ndetse no kuyobya abaganga.
Abandi nabo bemeza ko bitari ngombwa ko Kabuga yisobanura mu rukiko kuko ibyo yakoze bizwi neza, hakaba hibazwa impamvu yari amaze imyaka 26 yihishahisha niba ko azi neza ko nta cyo yishinja, ikindi kandi ubuhamya bumaze gutangwa mu rubanza rwe burahagije ku buryo abacamanza bafata imyanzuro batiriwe bamutegereza.
Kuba urukiko rwasubika urubanza rwa Kabuga, biha agahenge izindi nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda zihishe hirya no hino ku Isi; birakwiye rero ko hafatwa umwanzuro urubanza rukarangira Kabuga agahanirwa ibyo yakoze kabone n’iyo yapfa ariko agapfa ubutabera bubonetse.
Mugenzi Félix