Nta “gitutu” kiri mu ibabarirwa rya Rusesabagina, interahamwe n’ibigarasha nibagenze gacye!
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi, ibigarasha ndetse na bamwe mu bahezanguni b’abazungu bari kubyinira ku rukoma bavuga ko u Rwanda “rwokejwe igitutu” maze rufungura Paul Rusesabagina.
Ni nyuma y’uko Rusesabagina na bagenzi be bari barakatiwe gufungwa imyaka itandukanye nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba bafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023.
Abavuga iby’igitutu barirengagiza ko atari ubwa mbere Perezida Kagame ababariye abanyabyaha, dore ko hari benshi yabariwe barimo n’ibihumbi by’abajenosideri bireze ndetse bakemera icyaha.
Zimwe mu ngingo zitsinda izi nyangabirama harimo: Niba ko u Rwanda rwarokejwe igitutu kubera iki Rusesabagina yasabye imbabazi? Kuki yemeye kwishyura indishyi z’akababaro abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN n’ibyangijwe n’abicanyi b’uyu mutwe?
Gufungura Rusesabagina ntibimugira umwere cyane ko we ubwe yiyemereye ibyaha ndetse abisabira imbabazi mu ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu, igikomeye ni uko uyu mugabo yiyemeje ko atazongera kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko nawe abizi neza ko umunsi yabyongeye imbabazi yahawe zizihita ziba imfabusa.
Izi nyangabirama rero zikwiye kureka kwitera hejuru kuko nta byacitse yabaye, kwirirwa basebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ntibizigera birubuza gutera imbere.
Mugenzi Félix