25-04-2024

Interahamwe Musabyimana igize aho igoreka imbwirwaruhamwe z’abayobozi b’u Rwanda

Musabyimana Gaspard, interahamwe akaba n’umumotsi w’agatsiko k’abajenosideri kazwi nka FDU-Inkingi, yongeye kwiha amenyo y’abasetsi ubwo yahimbiraga Perezida Kagame ibyo atavuze.

Mu kiganiro uyu musazi aherutse gukorera ku muzindaro rutwitsi wa kariya gatsiko, mu mahomvu adasobanutse, yafashe imbwirwaruhame Perezida Kagame yagejeje kuri ba rushingwangerero bayobora utugari ayihinduramo ibyo yishakiye.

Muri iyo mbwirwaruhame Umukuru w’Igihugu yakebuye abayobozi barebera ibibi abibutsa ko ibyo bitari mu byo Abanyarwanda babatumye ndetse ko nta naho byageza igihugu.

Injiji Musabyimana yabaye igihazi ndetse idafite icyo imariye umuryango wayo, yasamiye hejuru iyo mbwirwaruhame abeshya ko Perezida Kagame “yatutse Abanyarwanda” bityo ko “akwiye gukurwaho.’’

Iyi mbwirwaruhame ya Perezida Kagame yakurikiranywe n’Abanyarwanda kuri televiziyo na radiyo by’igihugu, iyi njiji rero ntinatekereza ko ibinyoma byayo nta munyarwanda byashuka kuko ibyo abeshya babyikurikiraniye.

Perezida Kagame yubatse igihugu ahereye ku busa nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu rwanahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu byamufashije kugeza igihugu aho kigeze harimo no kubaza abayobozi inshingano.

Ibi Interahamwe zo muri FDU-Inkingi, ntizibyumva kuko zikumbuye ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana aho zicaga zigakiza binyuze mu kwimakaza amacakubiri, irondobwoko n’irondakarere.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading