Inama ku bakoresha imbuga nkoranyambaga: Guhakana no gupfobya Jenoside mubigendere kure kuko ntibizabagwa amahoro

Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Weurwe 2023, rwazamuye igihano cya Idamange Iryamugwiza Yvonne kivanwa ku myaka 15 yari yahawe mbere, kigirwa 17 n’amezi atandatu nyuma yo gusanga hari ibyaha bibiri atari yahaweho ibigano.
Uyu mugore yahamijwe ibyaha birimo gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y’ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, guteza imvururu gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.
Ni ibyaha Idamange yakoreye mu bihe bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri YouTube aho yirirwaga atoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abajomba ibikwasi kugira ngo akunde ashimishe abamuteraga inkunga aribo interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi.
Nyuma yo kubona ibihano byahawe uyu mugore, abenshi bavuze ko bigomba kubera isomo buri wese uzagerageza guhakana no gupfobya Jenoside yitwikiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko muri ibi bihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Interahamwe n’ibigarasha bashyize ingufu mu gukoresha bamwe mu Banyarwanda bari imbere mu gihugu aho babatera inkunga bagafungura imiyoboro ya YouTube kugira ngo bayikoreshe bahakana Jenoside ari nako baca ibikuba bitwaje ko bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka.
Gukora politiki cyangwa kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ntibikwiye gukorwa upfobya cyangwa uhakana Jenoside yakorewe Abatusti kuko uba urimo kwicukurira umwobo utazigera wivanamo – agapfa kaburiwe ni impongo!
Mugenzi Félix