07-05-2024

Umuryango Mpuzamahanga wongeye kwamagana imikoranire ya Tshisekedi na FDLR

Ku italiki 29 werurwe, 2023 Mu Kanama k’Umutekano ka Loni kigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Robert Wood, Intumwa ya Amerika mu bijyanye na Politiki, yavuze ko igihugu cye “kimaze igihe gitewe impungenge n’imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko FDLR.”

Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Congo, uyu mutwe w’iterabwoba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho kugeza ubu ukorana bya hafi na guverinoma ya Congo.

Si ubwa mbere habaye impuruza ku kibazo cya Congo by’umwihariko ku mikoranire ya FARDC na FDLR aho iki gisirikare gifasha uyu mutwe mu bikorwa byo guteza umutekano muke muri iki gihugu ku buryo magingo aya bigoye gutandukanya ibi byombi ndetse Congo ivuga ko FDLR ari “umutwe ugamije impinduramatwara” kandi “utagize icyo utwaye”.

Gutizwa umurindi na guverinoma ya Congo byashyize mu kaga ubuzima bw’Abanyekongo cyane cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda aho bicwa, bagatwikwa, bagacunaguzwa ku mugaragaro guverinoma ibireba ikicecekera.

Hirya yo kugirira nabi Abanyekongo, FDLR ntisiba kugaba ibitero shuma ku Rwanda bihitana inzirakarengane z’Abanyarwanda; urugero ni nk’aho mu mwaka wa 2019 uyu mutwe wateye abaturage bo mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze yicamo umunani, ikomeretsa abarenga 15, uyu mutwe kandi Umwaka ushize wateye ibisasu bya rocket ku butaka bw’u Rwanda byakomerekeje Abanyarwanda.

Abagize FDLR bavuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi bukwiye kwemera kuganira nabo kugira ngo batahuke mu rwababyaye mu gihe u Rwanda rwo ruhamya ko rutazigera ruganira n’aba bantu kubera ko ari abanyabyaha bakwiye kuba ahubwo bakurikiranwa n’inkiko.

Ni kenshi hagiye hashakwa umuti w’ikibazo ku mutekano mucye wo mu karere, ariko ntabwo ibi byagerwaho mu gihe Congo itabonamo FDLR ikibazo kandi yirirwa yica abaturage bayo, ibyakorwaho byose ni uguta inyuma ya Huye. Mu gihe byombi bigicuditse nta na rimwe aka karere kazabona amahoro.

Linda Mukobwajana

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading