Ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga: Ingabire Victoire akomeje kwihunza imbabazi yasabye ngo afungurwe, gusa arishuka!
Mu bihe bitandukanye hagati y’umwaka wa 2011 n’uwa 2018 Ingabire Victoire wari ufungiye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugumura Abanyarwanda n’ibindi byaha yandikiye Perezida Kagame yemera ibi byaha, abisabira imbabazi ndetse asaba gufungurwa.
Uku gufungurwa Ingabire yakubonye tariki ya tariki ya 15 Nzeri 2018, gusa akomeje kwikomanga mu gatuza avuga ko atigeze yemera ibyaha yaregwaga nk’uko aherutse kumvikana abivuga kuri umwe mu miyoboro ya YouTube yashinze ngo imufashe gutambutsa icengezamatwara rye.
Mw’isoni nke asanganwe, uyu mugore wihebeye amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside hirya yo kuvuga ko atasabye imbabazi yarengejeho ikinyoma cy’uko ngo guverinoma y’u Rwanda “ntiyigeze ibwiza ukuri Abanyarwanda impamvu nyamukuru Rusesabagina yafunguwe”.
Ni mu gihe na Rusesabagina yanditse ibaruwa igaragara ahantu hose aho yagaragaje ukwicuza ku byaha by’iterabwoba yakoze bituma akatirwa imyaka 25 ndetse asaba imbabazi kuri ibyo byaha noneho Umukuru w’Igihugu akoresha ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga aramubabarira.
Ingabire Victoire mu kuvuga ko atigeze asaba imbabazi yirengagiza ko amabaruwa yandikaga agaragara mu ruhame rw’imbuga nkoranyambaga, muri ayo mabaruwa harimo iyo yanditse ku wa 6 Ugushyingo 2011 mu gihe cy’urubanza.
Kimwe mu bika bigize iyo baruwa kigira giti: “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’umunyarwanda uwo ari we wese waba warakomerekejwe ku mutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi.”
Hari kandi n’indi baruwa uyu mugore yanditse tariki ya 25 Kamena 2018 aho nabwo aba asaba imbazi ndetse yemera ibyaha; ibintu byatumye afungurwa
Ubusanzwe nta muntu ujya usaba imbabazi atemera icyaha yakoze, umuhezanguni Ingabire kwihandagaza agahakana ko nta mbabazi yasabye bigaragaza neza uwo ariwe ndetse n’impamvu akomeza kwishora mu byaha.
Ingabire avuga ko atavuga rumwe n’ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi aho ngo aharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mahame ya demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Gusa ku rundi ruhande, uburyo Ingabire ashyira mu bikorwa ibyo avuga ko arwanira abikora mu buryo bubangamira umudendezo n’ituze ry’Abanyarwanda; akaba ari yo mpamvu akwiye kumenya ko nakomeza kwitwara uko azabiryozwa cyane ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko.
Umulisa Carol