Kwigira “umurwayi wo mu mutwe” ntibiteze kugira Karasira umwere, abamushuka ntibazi ibyo bakora!
Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yadukanye amanyanga yo kwigira umurwayi wo mu mutwe mu rwego rwo kugira ngo afungurwe ataburanishijwe.
Nk’urugero, mu ntangiriro z’iki cyumweru Karasira uburanishwa n’urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka, ubwo yatangiraga kwiregura yavuze ko akwiye kubanza kuvuzwa yewe agafungurwa kuko ngo arwaye mu mutwe.
Iyi ni ikinamico Karasira yakinnye akimara kubona ko iburanishwa rye ryitabiriwe n’abanyamakuru barimo aba BBC ‘Gahuzamiryango’ n’Ijwi rya Amerika cyane ko azi ko basanzwe batiza umurindi ibintu byose bidasobanutse akora agamije kwambika icyasha inzego z’ubutabera n’u Rwanda muri rusange.
Muri ayo manyanga Karasira yerekanaga ibimenyetso by’umuntu utuzuye mu mumutwe, ibyo akaba ari nabyo yagaragaje ubwo yireguraga nyamara raporo z’umuganga wamupimye zemeza ko afite uburwayi ariko butabuza ko aburana.
Icyo abakurikiranira ibintu hafi bahurizaho ni uko ibi byose Karasira arimo yabigiriwemo inama n’interahamwe n’ibigarasha byamukoreshaga, dore ko atarafatwa yakundaga kwivugira ko hari abantu bo hanze bamutera inkunga ndetse bakanamutegeka ibyo agomba kuvugira kuri YouTube.
Ibyaha Karasira akurikiranyweho yabikoze azi neza ko bihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse yabikoze yahawe agatubutse n’abamukoreshaga dore ko ari wo mugambi wabo wo gukoresha abari mu Rwanda ngo bahakane ndetse bapfobye Jenoside yakorewe abatutsi.
Kuba raporo ya muganga igaragaza ko Karasira afite ubushobozi bwo kuburana birahagije ngo urubanza rwe rukomeze; uyu muhungu akwiye kureka amatakirangoyi kuko ibyo kuzana ikinamico mu iburana bidateze kumugira umwere.
Mugenzi Félix