07-05-2026

APR FC na Gasogi United zaguye miswi, bituma Rayon sports na Kiyovu zigarura icyizere cy’igikombe cya shampiyona.

0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yarakomeje mu mpera z’ icyumweru, hakinwa imikino yo ku munsi wa 26 wa Shampiyona, aho imikino imwe n’ imwe ikomeye yakinywe. APR yahuye na Gasogi United ndetse Kiyovu iza kwakira AS Kigali.

APR iri ku mwanya wa mbere yari yakiriye ikipe ya Gasogi United kuri stade ya Bugesera kuwa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, baza kuganya ubusa ku busa. Ni umukino wagaragayemo amakimbirane menshi ku ruhande rwa APR, byanaviriyemo Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati kubona ikarita y’umutuku bivuye kukutishimira ibyemezo by’ umusifuzi wo hagati, Ruzindana Nsoro. 

Kunganya kwa APR FC kwatumye ifatwa na Kiyovu Sport, kuri ubu ziganya amanota 53. Ni nyuma Kiyovu yuko itsinze AS Kigali igitego 1 – 0. Igitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo Erisa Ssekisambu ku munota wa 67.

Undi mukino ukomeye wabaye ku Cyumweru tariki ya 16 Mata. Bugesera yatsindiwe ku kibuga cyayo n’ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-0, byatsinzwe na Willy Onana wafunguye amazamu ku munota wa 32 ku makosa ya bamyugariro ba Bugesera FC, Musa Esenu yaje gutsinda igitego cya kabiri kumunota wa 64’.

Umnunsi wa 26 usize APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’ amanota 53, aho inganya na Kiyovu amanota, ariko ikayirusha ibitego 8 izigamye. Rayon Sports iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 49, AS Kigali ku mwanya wa 4 n’ amanota 42.

Uko imikino yose yagenze ku munsi wa 26 wa shampiyona

Kuwa Gatandatu

Gorilla FC 4-1 Etincelles

APR FC 0-0 Gasogi United

Kiyovu Sports 1-0 AS Kigali

Rwamagana City FC 1-2 Musanze FC

Ku Cyumweru

Espoir FC  1-0 Sunrise FC

Mukura   0–1 Marines FC

Police FC  1-0 Rutsiro FC

Bugesera FC 0-2 Rayon Sports

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading