Inda nini yasumbye indagu, ibya Musana na FDLR ni ibyo gukurikiranira hafi
Hambere aha, Musana Jean Luc, ikigwari gitunzwe n’amafaranga y’ Interahamwe ziba imihanda yose, yumvikanye asaba Abanyarwanda kuyoboka umutwe w’ iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo. Kuri ubu, uyu muhungu utagira ubwenge yumvikane asabira ibiganiro uyu umutwe w’abajenosideri basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi Musana wagizwe intumwa y’abajenosideri n’ inda ye mbi, yabivuze mu kiganiro yakoreye k’umuzindaro rutwitsi asanzwe anyuzaho amatakaragasi ye yita ibiganiro. Mu magambo ye yivugiyeko “leta y’u Rwanda yananiwe gukorana ibiganiro n’umutwe wa FDLR uri muri opozisiyo.’’
Musana kandi nyuma yo kwita FDLR opozisiyo, avugako u Rwanda rukwiye kurinda “umutekano wa FDLR kuko ari ari Abanyarwanda nk’abandi.”
Musana yakomeje kwerekana ko akorana n’ uyu mutwe w’ iterabwoba, ndetse we ubwe yivugiye ko avugana n’umuyobozi wungirije w’uwo mutwe, wanamuhamirije ko FDLR iri gukorana na (FARDC) igisirikare cya congo.
Umutwe wa FDLR wagiye ugaba ibitero k’u Rwanda mu bihe bitandukanye, ibi byanatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’abaturage.
Musana kwihandagaza akita umutwe w’ iterabwoba wa FDLR abatavuga rumwe na leta bigaragaza ubufatanye n’imikoranire yeruye afitanye n’uNo mutwe washyize imbere guhungabanya ubusigire bw’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Iki gihazi cy’ umusore, Musana, cyishoye mu cyobo aho yarahirirye gukorera inyangabirama zirimo Victoire Ingabire, akwiye guhora yibuka ko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane.
Muvunyi Balthazar