U Rwanda ni igihugu cyashyize umuturage wacyo ku isonga, imburamukoro Bicahaga nishake ibindi ibeshya
Umusaza w’ umuhezanguni Bicahaga Abdallah, wabaswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kumvikana yangisha Abanyarwanda ubuyobozi bwabo, ibintu amaze igihe akora ariko bikanga bigafata ubusa.
Ibi byari mu kiganiro uyu muhezanguni yakoreye ku muzindaro we wo kuri YouTube yise “Amateka Nyakuri TV” aho akunze kunyuza ibiganiro bye byuzuye inzangano n’amacakubiri umunsi ku munsi, muri iki kiganiro yashishikarije Abanyarwanda “kwanga no kutumvira gahunda n’imwe ya leta” ko bakwiye kujya bivugira bakanigaragambya.
Muri iki kiganiro kandi uyu muhezanguni yongeye gushimangira urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda aho avuga ko ntacyo bumariye abanyarwanda uretse kubakandamiza gusa kandi ko nta cyemezo bufata bugishije inama abanyarwanda.
Iyi ni iturufu imaze kumenyerwa ikoreshwa by’umwihariko n’abahezanguni barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda barimo n’uyu Bicahaga. Aba babikora bagamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bitoreye birengagije ko Abanyarwanda bazi igihugu cyabo neza n’icyo cyabagejejeho kuruta abo birirwa basakuriza hanze.
Bicahaga akwiye kumenya ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari ubuyobozi bwashyiriweho abaturage kandi ko iterambere ry’igihugu barigiramo uruhare ijana ku ijana, bihereye muri gahunda zishyirwaho zo kwihutisha iryo terambere.
By’umwihariko uyu muhezanguni bicahaga akwiye kumenya ko nyuma y’imyaka 29 u Rwanda rwigobotoye amateka mabi rukongera kwiyubaka, ibyo bitari kugerwaho uwo muturage avuga atabigizemo uruhare.
Nta na rimwe Abanyarwanda bazigera baha amatwi imburamukoro nka Bicahaga ngo ize kubayobya kandi barimbanyije mu kwiyubakira iguhugu cyabo bafatanyije n’ubuyobozi bo ubwabo bitoreye.
Linda Mukobwajana