25-05-2026

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah akwiye kureka gukomeza gushaka kurindangiza Abanyarwanda

0

Umuhezanguni Bicahaga w’imyaka 58 ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa YouTube akwirakwiza amacakubiri, akomeje gukwirakwiza ivangura n’ingengabitekerezo ya jenoside aho noneho yifashe akavuga ko mu Rwanda amoko agishyizwe imbere anahamagarira Abanyarwanda kunga ubumwe.

Mu ngirwakiganiro uyu musaza wabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside yakoze yibanze ku moko gusa, aho yagiye agaragaza ibiranga umuhutu ndetse n’umututsi uko bateye ku mibiri yabo ndetse n’uko wabatandukanya, ibintu bigaragaza ko Bicahaga yuzuye ibitekerezo bihembera amoko.

Mu gusasira ayo mabi y’amoko yari arimo acengeza muri mbarwa bamukurikira, uyu muhezanguni yavuze ko mu mvugo y’Imana ubwayo yaremye abantu ikabacamo ibice bitandukanye bityo rero bidakwiye kujya bitangaza abantu.

Ni kenshi Bicahaga yagiye agaragaza ko akibaswe n’amacakubiri ibintu binatuma arwanya cyane ubuyobozi bw’u Rwanda kubera ko butagendera kuri ayo moko we yirirwa akwirakwiza.

Uyu musaza usaziye ubusa akwiye kureka gukomeza gushaka kurindangiza Abanyarwanda mu bintu bitagize icyo bibamariye habe na mba, akwiye kumenya kandi ko Abanyarwanda bamaze igihe barigobotoye ayo moko ashaka kubasubizamo ngo basubire inyuma.

Imyaka 29 irashize Abanyarwanda bahisemo kuba umwe nyuma y’uko amoko abaciyemo ibice bakisenyera urwababyaye, ubu iterambere u Rwanda rwagezeho ni ukubera ubufatanye bwabo rero Bicahaga ashatse yacisha make kuko ntawumwitayeho.

Linda Mukobwajana

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading