08-04-2026

Urwishe ya nka ruracyayirimo: Ally Youssuf Mugenzi kuva yatandukana na BBC Gahuzamiryango, urwango ruracyamubuza ibitotsi

0

Umunyamakuru Ally Youssuf Mugenzi wagiye arangwa no kuba ijwi ry’interahamwe n’ibigarasha nyuma y’aho atandukaniye n’ikinyamakuru cya BBC Gahuzamiryango, ubu arakataje ku mbuga nkoranyambaga, aho yiririrwa ashyigikira abarwanya u Rwanda ndetse anabatiza umurindi.

Umunyamakuru Ally Youssuf Mugenzi wari umaze imyaka isaga 27 yumvikana kuri Radiyo y’Abongereza BBC, aherutse gutangaza ko urugendo rwe n’ iyi radiyo rwarangiye agiye mu zabukuru, gusa icyo yitaga izabukuru cyahise kimenyekana nyuma y’aho yahise yirukira ku mbuga nkoranyambaga agatiza umurindi inyangarwanda.

Ku mbugankoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa Twitter, akenshi uzasanga arimo gukwirakwiza imizindaro y’ibigarasha n’interahamwe ndetse anashyigikira abavuga nabi u Rwanda, ibi byatumye abantu benshi bakomeza kumwibazaho gusa biragaragara ko yahawe indi mirimo n’aba banzi b’u Rwanda nubwo adashobora kwerura ngo abyemeze.

Ally youssuf Mugenzi mu myaka 27 yamaze akorera igitangazamakuru cya BBC, yagiye yerekana ugushyigikira abanzi b’u Rwanda no kuba ijwi ryabo yaba mu biganiro yagendaga akora nk’icyitwa ‘Imvo n’Imvano’ gitambuka kuwa Gatandatu wa buri cyumweru, gisesengura ingingo zitandukanye zigaruka kuri politiki yo mu Karere, aho wasangaga ahanini aha urubuga abarwanya u Rwanda maze bagakwiza ibihuha no kurusebya, ibyo kandi bikanagaragarira mu nkuru zitambuka ku kinyamakuru BBC Gahuzamiryango abenshi bahaye akabyiniriro ka “Gatanyamiryango” aho usanga ibiganiro ikora  byuzuyemo kwangisha abanyarwanda ubuyobozi no gukurura byacitse.

 Mu rubanza rwa Rusesabagina, ubushinjacyaha bwerekanye ko Mugenzi igihe, yaje gushyirwa ku rubuga rwa Whatsap n’umuryango wa Rusesabagina aho yari afite inshingano zo gukwiza ibihuha no kwerekana ko ibitero byakozwe na FLN ya Rusesabagina bidafite aho bihuriye nawe ndetse no kumutagatifuza  

Mu mwaka wa 2014, Mugenzi yigeze kuvuga ko ngo “Abatutsi bateguye jenoside yabakorewe” amagambo ye yaje kwamaganwa na benshi.

Bamwe mu banzi b’u Rwanda barimo ibigarasha n’interahamwe kandi ntibahwema kugaragaza urukundo bafitiye Mugenzi Youssuf dore ko icyo akoze cyose bahita bagisamira hejuru, hari kandi n’izindi ngero nk’aho uwitwa Rashid Hakuzimana yigeze kuvuga ko Mugenzi yamubwiye ko ashima ibyo akora aho ni igihe yari atarafungwa , aho yirirwaga ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku muzindaro we wa Youtube , ibi byaje no kumuviramo gukora ibyaha agafungwa.

Icyo Mugenzi Youssuf akwiye kumenya ni uko abanyarwanda bamuzi neza ndetse bazi n’ibyo ahugiyemo, akwiye kumenya ko bitazigera bimuhira.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *