BAL 2023: REG yabuze itike iyijyana muri 1/2
Ikipe ya REG BBC yari ihagarariye u Rwanda muri Basketball Africa League (BAL), yatsindwe na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri amanota 94-77, bihite biyibuza kujya muri ½ kiri iri rushanwa.
Ejo tariki ya 20 Gicurasi 2023, nibwo u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya gatatu imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL.
REG yaherukaga kubura itike umwaka ushize nanone muri 1/4, niyo yahabwaga amahirwe yo kwitara neza imbere y’abafana bayo. Agace ka mbere katangiye amakipe yombi yegeranye cyane, ariko Al Ahly niyo itahushaga amanota cyane, kuko niyo yaje kukegukana n’amanota 23-18 ya REG.
Agace ka kabiri katangiye REG isa nkishaka kugabanya amanota ariko ikipe y’abarabu ibabera ibamba. Aka gace kaje kurangira Al Ahly igatsinze ku manota 46-32. REG yaje mu gace ka gatatu ifite imbaraga nyinshi kuko yaje gukuramo amanota 9 yose hasigara amanota 5 gusa.
Nubwo REG yakuyemo amanota menshi, ntibyayibujije gukomeza gukora amakosa, mu gihe Al Ahly itari yiteguye gukora amakosa, Al Ahly nk’ikipe nkuru yatsindaga amanota atatu inshuro nyinshi byatumye aka gace nako karangira ikipe ya Misiri igatsinze ku manota 67-53 ya REG.
Mu gace ka nyuma, ikipe ya REG yakomeje gukora amakosa barata amanota menshi, byatumye Al Ahly ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 22. Umukino waragiye REG ibuze itike itsinzwe na Al Ahly amanota 94-77.
Uyu mukino kandi wari witabiriwe na perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, ndetse n’abafana benshi.
Indi mikino irakomeza kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, aho AS Douanes yo muri Sénégal iza gukina na Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique saa 16:00, Naho Petro de Luanda yo muri Angola ihure na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Côte d’Ivoire saa 19:30.
Karemera Jean Luc